Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umwana w’imyaka 10 yateye icyuma mugenzi we amuziza ko ari mu rukundo...

Umwana w’imyaka 10 yateye icyuma mugenzi we amuziza ko ari mu rukundo n’umukobwa bakundana

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda yateye mugenziwe icyuma  amuziza ko yaba ari mu rukundo n’inshuti ye y’imyaka 11.

Uyu mwana watewe icyma wamenyekanye ku mazina ya Sam Watsosi  akimara guterwa icyuma na mugenzi we amuziza kumutwarira umukunzi, bamwihutishije kumugeza ku bitaro akurikirwa n’abaganga ariko birangira apfuye ku Wambere nimugoroba.

Uhagarariye Polisi muri Bududa, mu gihugu cya Uganda yatangaje ko uyu mwana wakoze aya mahano ari umunyeshuri mu mashuri abanza ya Buwali.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Bududa, Jaffar Magayisi nawe yemeye iby’aya mahano agira ati :  “ Ubu turi gushakisha uyu munyeshuri wahise ahungana nase nyuma yo kwica mugenzi we »

Abo mu muryango wa nyakwigendera bateye umuryango w’uyu mwana wishe mugenzi we, bavuga ko bashaka kwihorera nabo ibyo umwana wabo yakoze. Ariko umuvugizi wa polisi Magayisi yatangaje ko babujije aba bo muri uyu muryango, abizeza ko uyu wakoze aya mahano azafatwa vuba, ndetse akanaryozwa ubwicanyi yakoze.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here