Umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda yahiye arakongoka aho ise yari yagiye kureba umupira w’amaguru, umukino wahuzaga Arsenal na Crystal Palace
Nyina w’uyu mwana, Yudaya Namugere we yari yasiganye uyu mwana na se umubyara, aho yari agiye ku isoko kugura umunyu.
Ise nawe yahise afata inzira ajya kureba umupira wahuzaga ayo makipe yombi, dore ko ari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Arsenal FC
Muri iyo nzu, hari amashyiga acanye, aho byatangajwe ko uwo muriro ariwo wanabaye nyirabayazana, bw’iyo nkongi yateje gukongoka kw’uwo mwana n’ibindi byose bikahangarikira.
Abatanga ubuhamya, bavuga ko uwo muriro wari mwinshi cyane kuburyo bagewrageje bitewe n’agace batuyemo ariko ntibabasha kubona icyazimya uwo muriro mu gace kabo.
N. Aimee