Hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kureba ibikenewe kugira ngo isuku n’isukura bibangamiye gahunda yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwi igerweho.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Bugesera na Ruhango bukozwe na RBC na NGOs Forum kuko ngo bukirikije mu yindi myaka myinshi y’ibikorwa byagiye bikorwa mu kugabanya izi ndwara hagaragaye ko hari imirenge igeze ku bwandu buri hasi ku buryo aho gutanga ibi binini by’inzoka gusa hakorwa n’ibyisumbuye kugira ngo harandurwe ikwirakwiza ry’inzoka zo munda burundu.
Ni umushinga uterwa inkunga na END Fund muri gahunda yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye harimo inzoka zo munda na Berariziyoze hakaba haratoranijwe Bugesera na Ruhango aho mu karere ka Bugesera harebwe ku nzoka zo munda na Bilaliziyoze na ho muri Ruhango harebwa kuri Bilaliziyoze .
Dr Ruberanziza Eugen uhagarariye umushinga wa End Fund ufasha guhangana n’indwara zititaweho uko bikwiye avuga ko bateye inkunga kugira ngo hagabanywe ubwiyongere bw’indwara zititaweho uko bikwiye
Ati ” Iyo tugeze mu Rwanda tubona iziganje ari inzoka zo munda ndetse na Belariziyoze dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mari RBC, kuva iyi gahunda yajyaho turi umufatanya bikorwa wa Leta kugira ngo izi ndwara tuzigabanye nibinashoboka tuzirandure burundu aho duhuriye n’ubu bushakashatsi dufatanya na Leta muri gahunda yaguye yo kurwanya indwara zititaweho kugeza tuziranduye.
Dr Eric Niyongira ushinzwe gahunda zo kwita ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri Rwanda NGOs Forum yavuze ku mbogamizi zigihari zituma izi ndwara zidacika ariko hari gushakwa igisubizo cyatuma izi ndwara zicika burundu.
Ati” Imbogamizi zagaragaye hari aho ibikorwa remezo bitaragera uko bikwiriye cyangwa abantu batabibona uko bikwiye cyane cyane nk’amazi ni isoko ku kwirinda izi ndwara harimo umwanda n’isuku nkeya ariko n’imyumvire y’abantu kuko naho ibyo bikorwa remezo birimo amazi aho biri abantu basobanukiwe kubikoresha kugira ngo birinde zino ndwara zititaweho uko bikwiye cyane cyane inzoka zo munda na Bilaliziyoze zikunda kwibanda mu gihugu cyacu. Ubona ko imyumvire y’abantu kumenya uko bagomba kwitwara no kumenya akamaro ko gukoresha bya bikorwa remezo by’isuku n’isukura kugira ngo birinde zino ndwara”
Dr Niyongira avuga ko nyuma y’izo mbogamizi hari ubifatanye mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu baturage no gukora ubuvugizi.
Ati” Ibisubizo nabyo birahari kuko abafatanyabikorwa na leta y’u Rwanda bahagurukiye gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ndetse no kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibi bibazo byagaragajwe bibashe gukemuka twese hamwe turandure indwara zititaweho uko bikwiriye kuko ariyo ntego ya Rwanda NGOs Forum ”
Nshimiyimana Ladislas Umuyobozi w’agateganyo k’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC avuga ko ubu bukangurambaga bwibanze ku isuku n’isukura kugira ngo harwanywe inzoka zo munda na Berariziyoze
Ati” Kugirango tubashe gushyiraho ingamba zo kurwanya izi ndwara twari dukeneye gukora kugira ngo tumenye amakuru y’ibanze y’ifatizo naho duhera no kugira ngo dufate intego yaho tubasha kugera kugira ngo dukemure ikibazo tuzi neza icyo ari cyo. Nicyo cyatumye dushaka amakuru y’ibanze cyane cyane twibanda ku isuku n’isukura ndetse n’uburyo bw’ubukangurambaga kugira ngo tumenye uko dukora ingamba zo kurwanya izi ndwara cyane ko indwaya y’inzoka zo munda Bilaliziyoze zifite aho zihurira cyane n’ibibazo by’isuku n’isukura”.
Ladislas akomeza asaba umuturage kuba umifatanyabikorwa mu ngamba z’isuku n’isukura bakazishyira mu bikorwa.
Ati” Muri gahunda dufite ni uko umuturage aba umufatanyabikorwa mu ngamba zose, zaba kuzikora no kuzishyira mu bikorwa no kureba niba zigera kucyo twifuza, tuzagira uburyo dukorana nabo haba mu gutegura ingamba ndetse no kuzishyira mu bikorwa no gukurikirana niba koko ziri kutugeza kucyo dushaka, rero hatabayeho gihindura imyitwarire ku muturage ku giti cye, n/ibikorwa wabizana ariko ntahindure imyitwarire kandi icyo gihe ntacyo byatanga birasaba ko biba nka tujyanemo kuri buri wese, ku buryo bigendera no ku bitekerezo by’umuntu izo ngamba zigenewe kugira ngo bibashe kugenda neza nawe bimugirire akamaro”.
Ku rwego rw’Igihugu indwara zititaweho uko bikwiye inzoka zo munda ziri kuri 41% ku bakuru bikaba umwihariko kuko bari ku kigero cya 48% hafi 1/2 , naho akarere kaza ku mwanya wa mbere ni Rubavu naho Bugesera n’ umujyi wa kigali nitwo dufite inzoka ziri hasi, naho Bilaliziyoze yo iboneka mu Tugari twose tw’ igihugu uko ari 1013.
Intego y’igihugu ni uko indwara zititaweho uko bikwiye zizaba zararanduwe muri 2030.
Mukanyandwi Marie Louise