Itegeko rishya

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe bijyanye n’itegeko rishya rigenga imibanire ryashyizweho muri iki gihugu ryatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka.

Bijyanye n’iri tegeko rishya, umwe mu bashakanye yemerewe gusaba indishyi muri gatanya iyo yakoze akazi kenshi kurusha mugenzi we mu bijyanye no kurera umwana, kwita kuri benewabo bageze mu zabukuru, no gufasha mu kazi k’abashakanye.

Mbere yaho, abashakanye bajyaga gutandukana basabaga iyo ndishyi ari uko gusa habayeho amasezerano ashyizweho umukono mbere yo gushakana – umugenzo udakunze kubaho mu Bushinwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, urwo rubanza rwateje impaka zikomeye, interuro (hashtag) bijyanye yo ku rubuga rwa Weibo irebwa inshuro zirenga miliyoni 570.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko indishyi y’ama-yuan 50,000 ku mirimo yo mu rugo yo mu myaka itanu ari nkeya cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni nkaho nabuze ayo ncira n’ayo namira, akazi k’umukozi wo mu rugo uhoraho karimo guteshwa agaciro. I Beijing, guha akazi mu mwaka umwe umugore ukuze bitwara ama-yuan arenga 50,000”.

Abandi bavuze ukuntu mbere na mbere abagabo bakwiye kujya bagira inshingano nyinshi kurushaho.

Hari n’abasabye abagore gukomeza kujya bakora ibijyanye n’akazi kabo na nyuma yo gushaka.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati:

“Bagore, mwibuke buri gihe kujya mwigenga. Ntimugahagarike akazi kanyu gasanzwe nyuma yuko mushatse, mujye mwisigira uburyo bwabaramira”.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Abashinwakazi bamara hafi amasaha ane ku munsi bakora akazi badahemberwa – hafi inshuro 2,5 z’igihe abagabo bamara bakora akazi nk’ako.

Ni igihe kiruta igihe rusange cyo mu bihugu bigize umuryango wa OECD, aho abagore bamara igihe gikubye inshuro ebyiri icyo abagabo bamara bakora akazi badahemberwa.