Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 14 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 14 WERURWE

Ku itariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Koronavirusi. Imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’ubuzima igaragaza kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abayanduye ari 20.143 abayikize bakaba 18.500, abakirwaye ni 1367 naho abagera kuri 276 yarabahitanye.

Ibindi byaranze itariki ya 14 Werurwe mu mateka

1489: Umwamikazi wa Chypre ari we Catherine Cornaro yagurishije igihugu cye ku bwami bwa Repubulika ya Venise.

1801: Nyuma yo guhakanirwa n’umwami George wa III ko nta mugatolika wo muri Irlande uzinjira mu nteko ishinga amategeko, William Pitt wari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yeguye ku mirimo ye.

1938: Hitler yageze i Vienne asanganirwa n’abanya Autrichia ibihumbi 200.

1964 : Umunyamerika witwa Jack Ruby wishe Lee Harvey Oswald (uyu nawe wari wishe perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John F. Kennedy) yakatiwe urwo gupfa hakoreshejwe intebe y’amashanyarazi. Ku ya 24 Ugushyingo 1963, ni bwo Jack Ruby yari yishe Lee Harvey Oswald ubwo Polisi yari imujyanye muri gereza ya Dallas. Ruby ariko yaje kwicwa na kanseri ku itariki ya 3 Mutarama 1967 mbere yo kuburana urubanza rwa kabiri yari ategereje.

1978: Igisirikare cya Isiraheli kinjiye muri Libani kugira ngo gisenye ibirindiro by’ingabo za Palestine.

1990 : Mikhaïl Gorbatchev yatorewe (n’inteko ishinga amategeko) kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Mikhaïl Gorbatchev watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyete mu 1990.

2004 : Vladimir Poutine yongeye gutorerwa kuba perezida w’Uburusiya.

Ibyamamare byavutse uyu munsi

1983: Boris Elisabeth-Mesnager, umunyamerika ukina Basketball.

1989: Colby O’Donis, umuririmbyi w’umunyamerika.

1991: Emir Bekrić, umunyaseribiya ukora amarushanwa yo gusiganwa biruka.

1993 : Joshua Buatsi, umuteramakofe wo mu Bwongereza.

Joshua Buatsi, umuteramakofe wo mu Bwongereza.

Umutagatufu Kiliziya Gatolika yizihiza: Matilida

Matilida yari umugore w’umwamikazi w’Ubudage Henri wa I.Nyuma y’urupfu rw’umugabo we muri 936, Matilda yahuye n’ikibazo cy’uko abahungu be bose bashakaga kuba abami. Ni ko gukoresha amatora rero gatorwa uwitwa Othon. Uyu ni we wafunguye Ubwami butagatifu bw’Abaroma n’Abadage. Matilda we yahise atangira umurimi wo gufungura ibigo by’abihaye Imana.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here