Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 15 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 15 WERURWE

Ku itariki ya 15 Werurwe mu mwaka wa 44 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu Kristo, ni bwo umujenerari wari uyiboye Roma Jules César yishwe. Ibi byakozwe ku kagambane k’abasenateri bari barakoze agatsiko kitwa Liberatores. Aba basenateri bari bayobowe na Marcus Junius Brutus ndetse na Caius Cassius Longinus bakaba baramwishe kuko bari bafite ubwoba ko aziyimika nk’umwami akagira ububasha bwinshi.

Mbere gato y’uko yicwa, umutwe wa Sena w’Abaroma wari wavuze ko Jules Cesar ari umunyagitugu ubuzima bwe bwose. Abamwishe babikoreye mu nzu yahoze ari iy’umwami w’Abaroma Pompee ubwo bari mu birori byo kwizihiza ikigirwamana Mars.

Mbere y’uko yicwa, Jules Cesar yari yabiraguriwe n’umupfumu Titus Vestricius Spurinna amubuza kujya mu birori bya Mars ndetse n’umugore we Calpurnia Pisonis yari yarose agerayo akicirwayo ariko Cesar ntiyabiha agaciro.

Ibindi byaranze itariki ya 15 Werurwe mu mateka

1820: Maine yabaye imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1892 : Umunyamerika Jesse W.Reno yasabye ibyangombwa bigaragaza ko ari we muntu wa mbere ukoze esikariye ijyana umuntu atagombye gutambuka (escalier roulant).

1962 : Wilt Chamberlain yabaye umukinnyi wa mbere wa Basketball warengeje amanota 4000 muri shampiyona imwe ya NBA (yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika).

Wilt Chamberlain ni we mukinnyi wa mbere warengeje amanota 4000 muri shampiyona imwe ya NBA.

1969 : Ingabo z’Abarusiya n’iz’Abashinwa zakozanijeho ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Ibi byatewe n’umubano w’ibihugu byombi wari wifashe nabi kuva mu 1960.

1990 : Mikhaïl Gorbatchev yarahiriye kuba perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu gihe cy’imyaka 5.

1993 : Muri Canada inkubi y’umuyaga yishe abantu 238 barimo abasirikare barwanira mu mazi 33 ku nkengero z’ikirwa cya Sable.

2003 : François Bozizé, wahoze ari umukuru w’ingabo za Centrafrika yahiritse Ange-Félix Patassé ku butegetsi.

François Bozizé wahiritse Ange-Félix Patassé ku buyobozi bwa Centrafrika.

2013 : Maryland yabaye leta ya 18 ikuyeho igihano cy’urupfu mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2016 : Htin Kyaw yatorewe kuba perezida wa Myanmar.

Ibyamamare byavutse uyu munsi

1986: Vimala Pons, umufaransakazi ukina filime.

1989: Adrien Silva, umunyaporutigali ukina umupira w’amaguru.

Adrien Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal.

1992: Sosie Bacon, umunyamerikakazi ukina filime.

1993 : Paul Pogba, umukinnyi w’umupira w’amaguru mpuzamahanga ukomoka muri Guinée.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza: Matilida
Mutagatifu Ludovika (Louise) w’Mariyaki (1591-1660)

Ludovika yavutse kuri 12 Kanama 1591, i Parisi mu Bufaransa. Nyuma yo gupfusha umugabo we Antoni (Antoine le Gras) mu 1613, Ludovika yiyemeje kwitangira abarwayi n’indushyi bo mu mujyi wa Parisi.

Yifashishije cyane cyane inama za Mutagatifu Visenti wa Pawulo, yashinze umuryango w’ababikira bamufasha kwitangira uwo murimo yari yaratangiye abita ababikira b’Urukundo. Kuba muri icyo gihe hari hadutse umuryango w’abihayimana badafungiranye ufite ibikorwa byawo hanze y’ikigo byabaye ikintu gishya cy’icyaduka mu bihayimana. Abenshi muri abo babikira bari abakobwa batageze mu ishuri nyamara kubera ubwitange, bamwe bamenya kuvura abarwayi, abandi na bo bagirwa abarezi mu mashuri ndetse bitabira n’indi mirimo myinshi ya gitumwa.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here