Ku wa 16 Werurwe 1998, Komisiyo ishinzwe imibanire ya Vatikani n’Abayahudi yashyize ahagaragara impapuro zivuga ko Vatikani yicuza amakosa yakozwe n’abagatolika mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi (1941-1945), ariko ikavuga ko itaveba Papa wari uriho icyo gihe ari we Piyo wa XII.
Umuyobozi w’idini ya kiyahudi Israël Lau yahise asaba ko Kiliziya Gatolika isaba imbabazi kubera ko yacecetse ntinagire icyo ikora mu gihe Abayahudi barimo gukorerwa jenoside. Izi mbabazi zaje gusabwa na Papa Yohani Pawulo wa II nyuma y’imyaka 2 ku itariki ya 13 Werurwe 2000.
Ibindi byaranze itariki ya 16 Werurwe mu mateka
-597 : Ku itariki ya 16 Werurwe muri 597 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, ni bwo umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yigaruriye Yerusalemu akahasenya.
1534: Ubwongereza bwacanye umubano na Kiliziya Gatolika.
1812: Igihugu cya Autriche cyari kiyunze n’Ubufaransa cyemeye guha abasirikare Napoleon wari urimo kurwana intambara nyinshi mu Burayi.
1851: Muri Espagne ubugatolika bwabaye idini ya leta, kandi Kiliziya Gatolika ihabwa uburenganzira bwo kuyobora ibirebana n’uburezi n’itangazamakuru.
1909 : Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza yatsinze iy’Ubudage ibitego 9 kuri 0.
1915: Igihugu cy’Ubufaransa cyabujije ikorwa n’igurishwa rya vino ya Abisinthe yakorerwaga mu Busuwisi. Iyi nzoga bavugaga ko ishobora gutera uwayinyweye gusara.
1965: Abanyeshuri bagera ku 1500 bigaragambirije imbere y’ambasade ya Leta Zunze Ubumwe i Montréal muri Canada, bamagana ivangura ryakorerwaga abirabura b’Abanyamerika batari bemerewe gutora mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1968 : Abasirikare b’Amerika bishe abaturage bo muri Vietnam basaga 500 nk’uko byatangajwe na Leta ya Viet Nam. Ubu bwiswe ubwicanyi bwa Mỹ Lai.
1985 : Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press witwa Terry Anderson yashimutiwe i Beyrouth muri Libani, aza kurekurwa mu 1991.
1988 : Igihugu cya Irak cyarashe ibisasu mu midugudu ituyemo abaturage b’Abakurude bo muri Irani, hapfa abasaga 5000 mu gace kitwa Halabja.
Ibyamamare byavutse uyu munsi
1982: Miguel Comminges, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.
1984: Sharon Cherop, umunyakenyakazi usiganwa ku maguru.
1986: Alexandra Daddario, umunyamerikakazi ukina filime.
1990 : Andre Young, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Umuhire Benedigita w’Asizi
N’ubwo hari abatagatifu benshi bitwa ba Benedigita, uwizihizwa uyu munsi ni umuhire Benedigita w’i Asizi. Yavukiye i Asizi mu Butaliyani mu mwaka w’1214. Amaze gushima imibereho y’abatagatifu Fransisiko wa Asizi na Klara wa Asizi yinjiye mu muryango w’ababikira b’abaklarisa bo mu rugo rwitiriwe mutagatifu Damiyani.
Mutagatifu Klara amaze kwitaba Imana, Benedigita yaramusimbuye, aba umukuru w’urwo rugo. Benedigita yayoboye icyo kigo mu gihe cy’imyaka irindwi, yihatira gusigasira no kurengera umurage abo babikira yasigiwe na mutagatifu Klara. Yitabye Imana ku itariki 16 Werurwe mu mwaka w’1260.
Olive Uwera