Categories: Amakuru

Venezuela: Abarenga 32 bahitanywe n’imitingito, 700 barakomereka

Umutingito ufite ubukana bwa 7.5 wibasiye Venezuela ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026, ni wo ukomeye cyane wibasiye iki gohigu mu gihe kirenga ikinyejana. Uyu mutingito ndetse n’indi yakurikiyeho, imaze guhitana nibura abantu 32 ukomeretsa abarenga 700, gusa iyi mibare ishobora kwiyongera.

Muri iki gihugu, imitingito ibiri yabaye mu gihe kimwe yateje iyangirika ry’ibintu byinshi, ndetse n’ubwoba bukomeye mu duce dukikije umurwa mukuru, Caracas.

Umutingito wa mbere wari ufite ubukana bwa 7.2 wabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota ine z’umugoroba ku isaha yo muri Venezuela, ku bujyakuzimu bwa kilometero 21.9, akaba ari mu bilometero 200 mu burengerazuba bwa Caracas.

Nyuma y’amasegonda 39 gusa, hakurikiyeho undi mutingito wa kabiri ufite ubukana bwa 7.5, wabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 10, ku ntera ya kilometero 45 uvuye aho uwa mbere wabereye.

Nyuma y’iyo mitingito hakurikiyeho indi mito mito igera kuri 20, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana iby’imitingito, USGS.

USGS yavuze ko uyu ari wo mutingito ukomeye cyane wabaye muri Venezuela kuva mu mwaka wa 1900, ikavuga ko ibi byabaye ari “ibiza bikomeye cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye” kuri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, kizwiho ubukungu bushingiye kuri peteroli.

Iki kigo cyagize kiti “Birashoboka cyane ko umubare w’abahitanywe n’ibi biza wakomeza kwiyongera, kandi ko ibyangiritse ari byinshi.”

Des immeubles se sont effondrés à Caracas.

Kugeza ubu, imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito iracyari iy’agateganyo. Perezida w’inzibacyuho, Delcy Rodriguez, mu ijambo yagejeje ku gihugu, yatangaje ko amakuru amaze kugera kuri Leta agaragaza ko abantu 32 bamaze kwitaba Imana, naho abarenga 700 bakaba bakomeretse.

Yanavuze ko kugeza icyo gihe nta makuru arambuye yari yaboneka ku Ntara ya La Guaira, iri hafi y’umujyi wa Caracas, yavuze ko ari yo yibasiwe cyane kurusha izindi.

Inyubako nyinshi zasenyutse cyangwa zangirika bikomeye, harimo n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Caracas cyangiritse bikomeye.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

2 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

10 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago