Categories: Imikino

Volleyball: APR na Kepler ziresurana ku mukino wa nyuma wo #Kwibuka32

Amakipe ya APR VC na Kepler VC mu bagabo ni yo yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT), aho aya makipe aza guhura kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2026.

APR VC yageze kuri iyi ntambwe nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-2, mu mukino wari urimo guhangana gukomeye, aho APR VC yabanje gutsinda iseti ya mbere 31-29, ariko amaseti abiri yakurikiye yegukanwa na REG VC (24-26, 24-25), naho amaseti abiri ya nyuma yegukanwa na APR VC (25-22,15-13), igera ku mukino wa nyuma ityo.

Wari umukino utoroshye na mba, cyane ko wanabayemo amakosa menshi, aho nka Kapiteni wa APR VC, Prince Kanamugire yahawe ikarita y’umutuku, kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje mu kibuga.

Kepler VC yo yageze ku mukino wa nyuma bitayigoye na gato, kuko yihereranye Police VC iyitsinda amaseti 3-0 (25-23, 25-16, 25-16).

Uyu mukino wa nyuma uhuza APR VC na Kepler VC, uraba kuri iki Cyumweru saa kumi n’igice (4:30), ukabera kuri Petit Stade i Remera, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleball mu Rwanda (FRVB).

Mu bagore, APR WVC ni yo yageze ku mukino wa nyuma, aho yabigezeho itsinze Police WC ivuye inyuma amaseti 3-2 (25-16, 25-20, 20-25, 27-29, 9-15).

APR WVC rero iraza guhura ku mukino wa nyuma na KPC (Kenya Pipeline) yo mu gihugu cya Kenya, ikaba yabigezeho itsinze Kepler WVC amaseti 2-3 (17-25, 25-21, 25-23, 21-25, 9-15), uyu mukino na wo urabera kuri Petit Stade saa munani (14:00).

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku itariki ya 19 Kamena rikaba risozwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2026, aho ryitabiriwe n’amakipe 6 mu bagore n’amakipe 8 mu bagabo, yo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Benin.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

3 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

11 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago