Indirimbo Shilo iririmbwe mu rurimi rw’Igifaransa yakunzwe n’abantu benshi bo mu bihugu byinshi bigiye bitandukanye,n’Urwanda rurimo aho yagiye inacurangwa ku ma Telelision ndetse n’ama Radio atandukanye kuko wabonaga ikunzwe cyane ndetse kugeza n’uyu munsi.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yahisemo kubamenyesha abaririmbye iyi ndirimbo ndetse no kuyibagezaho, kugira ngo abataragize amahirwe yo kuyimenya babonereho kuyimenya mu buryo buboroheye. Ndetse n’uyizi yongere ayiririmbe cyangwa ayumve hanyuma asingize Imana yakoresheje aba bakozi bayo mu ndirimbo nziza yuje ubwiza bw’Imana.
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’itsinda n’ubwo byakunze kugaragara cyane ko hari abantu bitiranyije iyi ndirimbo n’indirimbo y’umuntu ku giti cye, aho abenshi arinawe bitiriraga itsinda bagakeka ko uwayiririmbye ariwe witwa Gael! Nyamara sibyo. Gael ni Itsinda ahubwo uyu wateye iyi ndirimbo yitwa Nadege akaba nawe ari umwe mubabarizwa mu itsinda rya Gael. Reba amateka yabo:
Itsinda ryatangijwe mu mwaka w’1998, utangizwa na Nyakwigendera Alain Moloto hamwe n’abahanzi ba L’I.N.A. (Institut National des Arts) bo mu murwa mukuru Kinshasa muri Congo Kinshasa.
Aba baribagizwe na : Franck Mulaja, Bibiche Mulaja, Anna Muyansi, Hugo Mbunga, Rachel Mpaka, Henry-Papa Mulaja, Willy Kabamba, Douceur Mulongo, Athom’s Mbuma, Nadège Impote, Junior Biantuadi, Tempo Bilongo, Blaise Mikanda, Francis Nsemi, Trésor Biantuadi, Mireille Basirwa, Lydie Lusamba, John Mwaka, Korino Sandjomb, Anne Keps, Marthe Bulay, Christian Mvuanda, Israël Longo, Hugo Mbunga, Serge Cibuyi, Serge Tabu et Robert Ngoy.
Iri tsinda ryakoze albumu 14 hagati y’umwaka wa 2000 na 2014. Indirimbo zabo zarakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye arinaho dusanga indirimbo Shilo yakunzwe cyane yaririmbwe na Nadège Impote . Iritsinda ryagiye rigaragara mu marushanwa akomeye ndetse yanatwaye ibikombe byinshi bitandukanye. Muri ayo marushanwa yanagaragaye muri “ Gospel Africa” muri Kora Awards 2012.
Bagize ibihe byiza byo kugera mu bihugu byinshi bagenda baririmba harimo : Belgique, France, Irlande, Israël, Bénin, na Afrique du Sud .
Ntitwasoza iyi nkuru tutifurije nyakwigendera Alain Moloto iruhuko ridashira.
Reba ununve indirimbo Shilo :
Mukazayire Immaculee.