What do you want to know,intero ya bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Adepr muri iyi minsi,isa naho itari yoroheye abayobozi bakuru b’itorero ry’Adepr mu Rwanda.
Hashize igihe hacicikana amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Adepr mu Rwanda bahinduriwe amazina bakava kuri Rev Pasteur bakitwa Bishop,ibi ntabwo byavuzweho rumwe na bose hari bamwe(Bake )babyakiriye neza hari n’abandi benshi batabyakiriye neza ari nayo mpamvu byasakuje cyane ndetse bigatuma hagenda hakorwa amafoto y’amahimbano ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi minsi ishize byari bigoye kubona Umuvugizi mukuru ndetse n’umushumba w’ungirije b’iri torero ku mirongo yabo ya Telefoni kugira ngo umuntu abe yabaza neza ayo makuru.Hagiye hifashishwa urubuga rwa facebook ndetse n’urubuga rw’itorero kugira ngo ayo makuru asakazwe ndetse anatangirwe ubusobanuro ,ariko kuko byabaga ari nk’itangazo abakiristu ndetse n’abandi bantu bakunda iri torero bagashaka gusobanuza ariko bakabura ubasubiza.
Ibi rero byari bizwi neza ko umuvugizi ndetse n’umushumba w’iri torero batari kuboneka ku mirongo yabo ya telefoni igendanwa,uwo wahamagaraga wese wo mu biro bikuru by’iri torero,mbere na mbere yarakubazaga ngo “what do u want to know”bisobanuye ngo Urashaka kumenya iki?.
Ibi byumvikanye kuwa gatanu tariki ya 26 Kanama mu kiganiro Gospel Zone kiba kuri Radio Authentic kuwa gatanu,ubwo bageragezaga guhamagara umwe mu bashumba bandi bakuru baba mu biro bikuru by’iri torero ariko bakamubatangiza ikibazo kimeze gityo.
Dore uko ikiganiro umunyamakuru wa Gospel Zone kuri Radio Authenti c yagira nye n’umwe mu bashumba bakuru b’itorero ry’Adepr cyari giteye.
Umunyamakuru:Hallo
Umushumba :Hallo
Umunyamakuru: Pastor twari tugize ngo tubabaze kuri kiriya gikorwa cyabaye cyo kwimika abashumba bakuru b’itorero ry’Adepr bakava kuri Rev Past bakajya kuri Bishop
Umushumba What do u want to know?
Umunyamakuru :Twifuza kumenya ese kuki mwahisemo kubigenza kuriya,ese kuki mwahisemo ko abaReverand baba abaBishop?
Umushumba :Call!Call Legal representative ,I’m not the Person who speak for the church,you can speak to him
Umunyamakuru :He’s not picking phone
Umushumba : Maybe he’s in the meeting
Umunyamakuru :From morning up to the evening?
Mu masaha make nyuma yo kuvugana,telefoni ya Bishop Sibomana Jean yahise iva kumurongo kandi yari yiriwe iriho ariko atabasha kuyifata.
K’umunsi w’ejo mu masaha ya Nimugoroba nibwo umun yamakuru w’Ubumwe.co yagerageje kuvugana na Bishop Sibomana Jean agira ngo agire icyo atangaza,akimara kumwibwira ko ari umunyamakuru yahise amubaza ati:”What do you want to know ?”akomeje kumubaza ahita amukupa afunga telefoni ye igendanwa.
By : Zarcy Christian