Categories: Amakuru

WhatsApp ikomeje kwaguka mu kurinda amakuru y’abayikoresha

Urubuga rwa WhatsApp rwatangaje uburyo bushya bwitwa ‘usernames’, bugamije kurinda amakuru bwite y’abarukoresha.

Ubu buryo buzafasha abantu kuvugana bitagombye gusangizanya nimero zabo za telefone, ahubwo bakazajya bakoresha izina ryihariye (username).

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira guhera muri iki cyumweru, aho abakoresha WhatsApp bazahitamo izina bazakoresha nyuma y’uyu mwaka, ubwo iyi mikorere izaba yatangiye ku mugaragaro.

Gufata iri zina bazajya bakoresha (username) bifata umwanya muto cyane, kuko bitwara amasegonda make. Gusa bisaba kuba ufite WhatsApp igezweho (latest version).

Inzira uzajya unyuramo: Settings > Account > Username.

Ku kijyanye no kuba ubu buryo bushobora kwifashishwa n’abatubuzi, Whatsapp yatangaje ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo kurinda umutekano w’abayikoresha, harimo kuba hari umubare ntarengwa mu gihe runaka w’abantu bashya.

Hari kandi na System zishobora gukurikirana no guhagarika imyitwarire ya bamwe, igamije gukoresha nabi uru rubuga.

Iyi gahunda igamije gufasha abantu kuganira mu buryo burushijeho kugira umutekano, no kugabanya gusangira nimero za telefone ku buryo butari ngombwa.

Titi Léopold

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

51 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago