Categories: Uncategorized

Wolfram icukurwa mu Rwanda yageze ku isoko rya Amerika

U Rwanda rwatangiye kohereza ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Wolfram (Tungsten).

Konteneri za mbere zirimo amabuye y’agaciro ya Wolfram zageze i Towanda muri Leta ya Pennsylvania, ahari uruganda rwa Global Tungsten & Powders (GTP), rutunganya ayo mabuye.

Ayo mabuye yagejejwe muri Amerika na Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu buhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, ndetse bikerekana ko u Rwanda ari Igihugu cyizewe mu gushyira ku isoko amabuye y’agaciro akenewe mu gukora ibintu bitandukanye.

Wolfram yaturutse mu Rwanda yakiriwe n’abayobozi barimo Uwungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler na bamwe mu bayobozi ba GTP.

Ku wa 28 Kanama 2025, ni bwo Trinity Metals icukura ikanatunganya Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, yagiranye amasezerano y’ubucuruzi na GTP yo kohereza Wolfram muri Amerika.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

6 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago