Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, mu rwego rwo kwizihiza ibirori bya Rayon Sports Day 2025 cyangwa Umunsi w’Igikundiro, itwara igikombe ityo.
Rayon Sports ni yo yabonye igitego cya mbere ku munota wa mbere, aho bakinnyi ba Young Africans bitsinze.
Icyo gitego Rayon Sports yagerageje kukirinda, ariko Young Africans ntiyayorohera kuko yayirushaga cyane.
Ku munota wa 26, Young Africans yabonye igitego cyo kwishyura, nyuma y’umupira Umunya-Côte d’Ivoire Pacome Zouzoua yanyujije hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports.
Ku munota wa 45, Pacome Zouzoua yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’umupira ukomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu ahindukira abona inshundura zinyeganyega.
Mu gice cya kabiri, Young Africans yagiye ikora impinduka mu bakinnyi, kugeza ubwo ku munota wa 70 w’umukino ikuyemo Pacome Zozoua, utigaragaje cyane.
Rayon Sports yagerageje kwihagararaho, ariko ntibyakunda kuko mu minota itanu y’inyongera yatsinzwe igitego cya gatatu ku mupira wavuye muri koruneri, maze kapiteni Mwamnyeto Bakary awutsindisha umutwe, umukino urangira Young Africans itsinze 3-1 Rayon Sports ku munsi wayo.
Kuri uyu munsi ni na bwo Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino mushya, ndetse n’imyenda bazambara.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…