Abakinnyi, abayobozi ba Young Africans baherekejwe n’aba Rayon Sports, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhukiye, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ajyanye na Jenoside by’umwihariko.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, ikipe ya Young Africans yiriwe ihuze kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, ari nabwo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi hatandukanye.
Abayobozi ba Yanga Africans na Rayon Sports banasuye Stade Amahoro bazakiniraho kuri uyu wa gatanu bizihiza umunsi w’Igikundiro, bahabwa ikaze mu Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego.
Abakinnyi n’abayobozi ba Young Africans kandi basuye uhagarariye Tanzania mu Rwanda, Habib Kambanga usanzwe ari umufana w’iyi kipe, ahita anagura ikarita nk’umunyamuryango.
Amakuru ahari ni uko stade Amahoro ifungurwa saa sita zuzuye (12h) z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.
Ku bacikanwe no kugura amatike y’umunsi w’Igikundiro, #RayonSportsDay25, dore uko mwabigenza, cyane ko abatarayabona bari mu mazi abira kuko yenda gushiraho.
📱 *662*700*1191# (Abari mu Rwanda)
Umunsi mwiza w’igikundiro ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, no ku bafana ba Rayon Sports by’umwihariko.
Titi Léopold
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…