Home AMAKURU ACUKUMBUYE Intwari y’abana MATSIKO yamenesheje amabanga Covid-19! Iyumvire ikiganiro:

Intwari y’abana MATSIKO yamenesheje amabanga Covid-19! Iyumvire ikiganiro:

MATSIKO ni umwana muto, ahorana amatsiko yo kumenya ibintu bitandukanye, yamara kubimenya akabisangiza abana bagenzi be.

Uyu munsi MATSIKO yashakishije uko yazavugana na Kovidi 19 ngo agire icyo ayibaza, maze kubw’amahirwe aza kubona nimero ze za telefoni nuko asaba Papa we amayinite ngo avugane na Kovidi 19. Mukurikire ikiganiro bagiranye:

MATSIKO: Aloooooo ni Kovidi tuvugana?

Kovidi: Alooooooo bite sha ko numva ufite akajwi k’abana witwa nde uturutse hehe?

Matsiko: Nitwa Matsiko nkaba ndi umwana muto ariko nkunda kugira amatsiko ku bintu bitandukanye.

Kovid: Hahahahahahahahahaaa mbega umwana utangaje!!!!! Ngaho mbwira

Matsiko: Niko reka mbanze nkubaze kandi unsubize. Kuki ubundi wica abantu?

Korona: Njyewe se ko ndi indwara kandi iyo indwara utayirinze cyangwa ngo ukurikize ibyo bakubwiye ngo unyirinde ntuziko ihita ikwica.

Matsiko: Noneho uwakurikiza ibyo bahora batwigisha ngo tukwirinde ntacyo wadutwara?

Kovidi: Ntacyo rwose! Kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda kugendagenda mu bantu nk’abana bakunda kuzerera buriya si byiza, n’ibindi byose mwumva bavuga kuri radiyo cyangwa televiziyo.

Matsiko: Ko numva se kukwirinda bidakomeye, ko abantu wabamaze ubica? Uzi ko iyo ndi kureba televiziyo mbona abantu wirirwa wica nkumva ndakwanze!

Kovidi: Abo nyine baba banze gukurikiza amabwiriza baba bahawe!

Matsiko: None se Korona, ko watubujije kwigira ku ishuri, ukatubuza kujya twikinira n’abandi bana, ukatubuza kujya kwisurira bene wacu mu cyaro, urumva utari kuduhemukira? Ibyo byose nta na kimwe twemerewe kandi baratubwiye ngo ni wowe utuma bidakorwa.

Kovidi: Ariko wa kana we ko ufite utubazo twinshi?

Matsiko: Erega niyo mpamvu nitwa Matsiko, mba numva nshaka kumenya ibintu byose.

Kovidi: Reka rero nkumenere ibanga wa kana we ariko ntuzabibwire abandi.

Ubundi njyewe ndi gato cyane ntiwambonesha amaso. Ariko iyo ngeze mu muntu ararwara, atavurwa nkahita mwica. Kandi iyo uwo muntu ahumetse umwuka agahumekera ku wundi, nawe mpita mujyamo nawe akarwara, atavurwa nawe agapfa. Impamvu rero ayo mashuri bayafunze, bakanababuza kujya gukina cyangwa gusura abo bantu baba ahandi, nuko baba banga ko mwahura n’uwo nagezemo maze namwe nkahita mbajyamo mukarwara muakaba mwanapfa.

Matsiko: Sha Kovidi we ndakumvise ububi bwawe, ariko ntacyo numvise n’uko bakwirinda, njye ntaho uzambona nzajya nigumira mu rugo.

Kovidi: Ahubwo ubwire abantu bakuru baba bagiye ahantu hatandukanye, nibagera mu rugo bakarabe intoki neza n’amazi meza n’isabune, kandi aho bagenda ntibakegerane, bajye basiga metero hagati yabo, kugirango hatazaba harimo uwo nagezemo maze nawe akabanduza. Wumvise wa kana we kagira amatsiko??

Matsiko: Njye ngiye kubwira abantu ba hano iwacu mu rugo uko wandura, uko bakwirinda, maze ubundi tuzahangane nawe kandi tuzagutsinda urabeshyera ubusa!!!!

Kovidi: Genda wa kana we uri Intwari y’abana koko!! Urabona ukuntu wanshutse nkakubwira amabanga yanjye yose none ukaba ugiye kubwira abantu bose uko banyirinda. Sha ningufata uzambona nawe!

Mastiko:  hahahahahahahahaahah ngo numfata??? Wankura he se ko iwacu twagufatiye imyanzuro. Dufite kandagira ukarabe, Papa na Mama iyo baje bahita bakaraba neza n’isabune, twe dukinira mu rugo ntidusohoka, ubwo se uzankura hehe? Reka nze ahubwo ibi byose mbishyire kuri interinete abantu bose bamenye uko bakwirinda. Urabeho ahubwo. Puuuuuu nako ntukabeho dore wishe abantu unatubuza kujya ku ishuri no kwikinira n’abandi bana. Ariko urabeshya ibyawe nabimenye nzanabibwira abantu bose kandi tuzagutsinda.

Kovidi: Genda sha wa kana we k’akanyabwenge, ariko ntihazabura abanga kukumvira maze nkazahura nabo basuzuguye inama zawe.

Matsiko: Genda se ibyawe nabimenye. Ahubwo reka ne kumara amayinite ya Papa atazanga kuntiza nshaka kwivugishiriza abana b’inshuti zanjye dore ko watumye tutagisurana.

Bana nshuti zanjye rero mwumvise ubugome bwa Kovidi uyu wiyemeje kutwica, mureke natwe tumufatire ingamba azatubure.

Ntimwumvise ko kumwirinda byoroshye? Mureke rero tube abana bumvira, kandi nihagira n’ushaka gukora icyatuma yandura Kovidi tujye tumwibutsa,maze tuzarebe aho uriya mwicanyi azadukura.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here