Nick Vujicic yavutse ku itariki 4 z’ukwezi kw’ukuboza mu mwaka wa 1982 muri Melbourne mu Gihugu cya Australie, avuka nta maguru afite ndetse nta namaboko afite. Yarangije amashuriye ya Kaminuza ku myaka 21 y’amavuko uyu mugabo ahamya ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ibibazo byinshi ndetse n’ingorane nyinshi ariko ashimira Imana ko ubu ari umuvugabutumwa uhamya gukomera no kugira neza kw’Imana
Hari ubutumwa yakugeneye kugira ngo bugufashe nawe none mubyo uri kunyuramo:
Amazina yanjye ni Nick Vujicic kandi ndashima Imana kubona maze imyaka mirongo itatu y’amavuko nta maguru nta n’amaboko mfite.Ariko nfata ubuzima bwanjye mu buryo bworoheje ariko mbifashijwemo n’Imana ndetse n’ababyeyi banjye nkunda nabo bakankunda ubu ubuzima bwanjye bwuzuye ibyishimo n’icyizere. Ubu ntuye muri California hamwe n’umugore wanjye Kanae, tubona abantu benshi bafashwa kubera kumbona ndiho ubuzima ndimo. Kandi nawe ndizera ko umu buhamya bwanjye bugira ikintu kinini buhindura ku buzima bwawe
Navutse ndetse nkurira muri Melbourne, mu Gihugu cya Australia, ababyeyi banjye baratunguwe cyane kumbona mvutse nta maboko ndetse n’amaguru mfite kuko kandi ntambamvu yagaragazwa n’abaganga. Ababyeyi banjye bakoze ibishoboka byose kugira ngo nige kandi niyumve nisanzuye mu buryo bwose bari bashoboye. Nagize n’umugisha wo kugira abavandimwe kandi bari n’inshuti zanjye.
Twaje kuva ahongaho tujya ahitwa Brisbane, muri Australia, aho twahabaye imyaka cumi n’ine nza kuhava njya muri California. Ku kigero cy’imyaka umunani numvaga nihebye nta cyerekezo cy’ubuzima numvaga mfite . Ngize imyaka icumi nashatse kwiyahura nijugunye mu mazi ariko nyuma yo kwitegura ngo niyahure nza kwibaza agahinda naba nsigiye ababyeyi banjye maze mpitamo kubyihorera.
Ubwana bwanjye bwaranzwe n’umubabaro ukabije. Ku myaka cumi n’itatu navunitse amino yanjye nakoreshaka ibintu byinshi nko kurya,kwandika ndetse no kwoga. Iyo mvune yatumye nanzura ko ngomba gutekereza cyane no guha agaciro ubushobozi mfite kurusha gutekereza cyane ku b’ubumuga mfite.
Mu kigero cy’imyaka cumi n’itanu nibwo nashyize ukwizera kwanjye kwose ku Mana rero urwo rwaje kuba urugendo rushimishije cyane kandi rw’igitangaza..
Ku ishuri aho nigaga batangira kujya njya mu ruhame maze nkababwira ibijyane n’imyemerere yanjye rero ku myaka cumi n’irindwi nibwo nagerageje. Ntangirira ku itsinda rito ariko nabwo nkumva ntashoboye kuvuga mu ruhame ,ariko gahoro gahoro ntangira kugenda menyera guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ngatangira kubasangiza ubuhamya n’imyemerere yanjye. Ndibuka ngitangira nahagaze imbere ntangira kumva ndi gutitira mu mavi kubera ubwoba. Maze ndi kuvuga umukobwa umwe yavugije induru cyane ari kurira maze arahaguruka aravuga ati “ mumbaba rire kubarogoya ari ushobora kunyemerera nkaza aho imbere nkaguhobera?”
Yaraje arampobera imbere y’iyo mbaga yari iteraniye aho. Anyongorera mu gutwi ati” urakoze,urakoze,urakoze, nta muntu mu buzima wari wambwira ngo arankunda cyangwa ngo ambwire ngo ukomeze ndi mwiza”
Ibyo uyu mukobwa yakoze byatumye ntekereza kugenda mu bihugu mirongo ine na bine kandi mvuge inshuro ibihumbi bibiri. Byanyeretse ko twese dukeneye urukundo,icyizere kandi numvaga ibyo bibiri mbifite kuburyo nabisangiza abatuye isi.
Nubwo abo naganirizaga bari abenshi abanyeshuri bo muri kaminuza. Naje gushyira imbaraga mu kumenya kuvugira mu ruhame, aho naje kwigishwa n’umutoza anyigisha kuba umuvuzi w’ijambo mwiza,maze anyigisha n’uburyo umuntu atanga ubutumwa akoresheje ingingo.
Maze gutangiza ishyirahamwe nagize ibyigisho byinshi byo kuvugaho. Nza gutangiza na Minisiteri idaharanira inyungu yitwa” Ubuzima nta ngingo” kugira ngo nsakaze ubutumwa bwanjye bujyanye n’imyemerere ndetse n’icyizere mu isi yose.
Uko umeze kose,aho uturuka hose ndetse n’ibibazo byose uri gucamo. Ndizera ko ufashwa n’ubu butumwa ndetse n’ubuhamya bwanjye. Ndizera kandi ko bigufasha kugira aho uvuye ndetse nahandi heza ugera.
Tekereza cyane muvandimwe wanjye kandi ntuzacike intege. Twese dukora amakosa ari nta n’umwe mutwe uri ikosa. Uzafate umwanya umwe wiyatureho ibintu byiza ,amahame mashya,icyizere ngusangije kandi ndizera ko nawe bizagufasha.
Imana iguhe umugisha wowe ufashishwe n’ubu buhamya bwanjye kandi Imana ihindure amaganya yawe kuba ibyishimo nkuko ubu nanjye nibereye mu buzima bw’umudendezo gusa.
Mukazayire Immaculee