Uwapfuye yarihuse kandi burya ngo nta kidashoboka mu nsi y’ijuru. Imana ishobora byose ndetse nta n’icyo itakora. Tekereza umugore watwise abana 17 bose mu nda ye Kandi agakomeza kubaho.
Iyi nkuru itangaje yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga ivuga iby’Imana yakoreye Catherine Bridges wanditse amateka akomeye ku isi maze abyara abana 17 b’abahungu bose kandi babaho. Ibi byahaye abagore bagenzi be kwizera ko Imana ishobora yose kandi bakayizera mu bihe byo gutwita no kubyara.
Umuganga wamaze amasaha 29,abyaza uyu mugore, Dr. Jack Morrow yavuze ko byari ibintu bitangaje. Ati:”abana bakomeje kuza, bakomeza kuza, bakomeza kuza… Ndakeka ngiye kumara iminsi myinshi ngira inzozi mbi zijyanye n’uyu munsi. Uku Ni ko kubyara iwanjye kwa nyuma.
Uyu mubyeyi w’umunyamerikakazi wabyaye mu mwaka wa 2016 mu bitaro bya Hospital in Indianapolis., ariko kugeza ubu akaba ariwe ugifite agahigo k’umugore wabyaye abana benshi icyarimwe kandi bakaba bazima.
Catherine Bridges n’umugabo we Bari bamaze igihe barabuze urubyaro kugeza ubwo biyemeje gukoresha imiti yo kwa muganga. Ibi bikaba byabahiriye, ubwo Imana yahaye uyu muryango abana 17 icyarimwe.
Nyuma y’ibitekerezo byatwaye igihe kirekire, umuryango washize ubona amazina yo kwita zo mpanga. Ayo mazina ni aya: James, Jarod, Jarvis, Jason, Jeffrey, Jerome, Jesse, Jimmy, Joachim, Jeremy, Jacob, Jonathan, Jona, Joseph, Julian, Jimbo, na Darth Porkinus.
Abana bose hamwe ni uku bangana.
Twiringiyimana Valentin