Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo w’imyaka 73 yasezeranye n’umukobwa w ‘imyaka 63 bombi nibwo bashatse bwambere

Umugabo w’imyaka 73 yasezeranye n’umukobwa w ‘imyaka 63 bombi nibwo bashatse bwambere

Umugabo uzwi ku mazina ya Matthew Owojaiye basezeranye n’umukunzi we w’imyaka 63 ahitwa Kaduna mu gihugu cya Nigeria.

Batangaje ko aba bombi bahuye mu myaka 5 itambutse ndetse bakaba inshuti ariko ubu akaba aribwo biyemeje kuba bakora ubukwe.

Batangaje ko bamenyanye mu myaka itanu yatambutse,ariko umugore yangira umugabo ibintu byo kubana. Ariko kuko ntaho umuntu ahungira icyo azaba cyo,barongeye bahura bundi bushya, noneho biyemeza gusezerana no kubana akaramata.

Ubu bukwe bwatangaje abantu benshi, bwabaye kuri iki cyumweru Tariki 07/07/2019, amafoto yabo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abantu benshi bahamya ko uru ari urukundo nyarwo, ndetse bahamya ko urukundo rutajya rukererwa ahubwo ruzira ku gihe cyarwo.

Umukwe n’umugeni bombi, bari bambaye imyenda y’ubukwe kandi ubona bameze neza, ndetse ubona bahimbawe nk’abandi bageni baba bakiri bato.

Baje gufata umwanya bitarura abatashye ubukwe, dore ko bari nabenshi, yaba abatumiwe n’abandi bizanye gusa kandi ntawabatumite babanza bifotoza amafoto ntawundi ubareba, hanyuma bafata amafoto meza y’urukundo

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here