Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano y’uburenganzira bw’abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga muri...

U Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano y’uburenganzira bw’abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga muri Africa

Inama y’iminsi ibiri irikubera mu Rwanda yo kurebera hamwe aho ibihugu bigize Africa yunze ubumwe(AU) bigejeje amasezerano yo’uburenganzira bw’abageze mu zabukuru ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Aya maserano byatangwajwe na bamwe mubahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama, bagaragaza ko igihe cyari kigeze kugira ngo aya masezerano uko ari abiri ibihugu bishyireho imikono, atangire gushyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira umukono kuri aya masezerano.

“Ibihugu byagiye bitihuta mugusinya aya masezerano natwe turimo,ariko nkatwe twari twiyemeje ko tugomba gusinya kuri aya masezerano y’abafite ubumuga bitarenze muri uyu mwaka. Naho ikijyanye n’abageze mu zabukuru Ministeri y’ubucamanza na Ministeri y’ububanyi n’amahanga barikubyigaho kugira ngo nayo tuyashyireho umukono.”

Dr Mukabaramba yakomeje agira ati: “Inama zarakozwe nyinshi, ariko turizera ko iyi nama iba iyanyuma y’ubukangurambaga, kugira ngo ibihugu byose bifate umwanzuro wo gusinya aya masezerano. Cyane cyane ko ari amasezerano meza agamije kurengera abanyafurika, bageze mu zabukuru ndetse n’abafite ubumuga. Twizeye ko iyi nama izasozwa ku munsi w’ejo izarangira neza ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo gusinya.”

Yeung Kam John Yeung Sik Yuen, umuyobozi w’itsinda rishinzwe imikorere y’aya masezerano nawe yagarutse ku kamaro k’aya masezerano, mu magambo ye yagize ati:

“Mu by’ukuri ni urugendo rurerure kuko nabaye umuyobozi ushinzwe itsinda ryo kwiga kuri aya masezerano guhera mu mwaka wa 2007. Iritsinda ryari rishinzwe gutegura inama nk’iyi twakoreye hano uyu munsi. Aya masezerano yari yiteguwe gushyirwaho umukono naza Leta zo muri Africa. Amasezerano y’abageze mu zabukuru yemejwe mu mwaka wa 2015, naho ay’abafite ubumuga ashyirwaho mu mwaka wa 2017.”

Yeung Kam John Yeung Sik Yuen

Yeung Kam John Yeung Sik Yuen yakome agira ti: “Aya masezerano ni ay’abanyafrica, aya masezerano ni ayambere ku Isi yose, ntabandi bantu bari bakora amasezerano nk’ayo. Ni ukuvuga ko aya masezerano abanyafrica bakagombye kuyumva kandi ibihugu bikihutira kuyasinya, kuko ari ku ineza y’abanyafrica twese. Turizera ko iyi nama y’iminsi ibiri irikubera mu Rwanda izarangira twamaze guhanahana ibitekerezo ndetse tugafata n’umwanzuro byaba byiza ibihugu byose tukava hano twasinye aya masezerano.”

Iyi nama yitabiriwe n’Ibihugu 32: Algeria, Benin,Burkina Faso,Cameroon, Chad, Djibouti, Egypt,Equatorial Guinea, Eswatini,Gabon,The Gambia, Guinea,Guinea-Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia,Madagascar,Malawi,Mali,Mauritania,Mauritius, Namibia,Niger, Nigeria, Sahrawi Arab Democratic Republic, Senegal, Rwanda, South Africa, Togo, Zambia, Zimbabwe.

Dube inzobere mu masezerano y’uburenganzira y’abafite ubumuga nawe yatanze ikiganiro muri iyi nama

Dr Mukabaramba Alvera

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here