Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri impanuka y’indege nto ya gisiriakare yabereye mu gace kitwa Rawalpindi, mu mujyi wa Islamabad, yahitanye 18 ni mugihe 12 bakomeretse
Mu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka harimo 5 bari muri iyi ndege na 13 babasivile bari mu mazu yabo
Farooq Butt umuvugizi wa guverinoma ya Pakistan yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko ababuze ubuzima bigoranye kubamenya kuko bangiritse . yagize ati “kumenya muby’ukuri umubiri na nyirawo biragoranye byadusabye gutwara imirambo ku bitaro bya gisirikare gupima ibizamini by’amaraso bakunze kwita ADN nibura ngo dufashe kumenya ba nyir’imirambo”
Impanuka y’indege yaherukaga kuba muri iki gihugu mu kuboza kwa 2016 aho indege ya companyi y’iki gihugu pia yakoraga impanuka mu majyaruguru y’iki gihugu igahitana 47
Impanuka yahitanye abantu benshi niyabaye mu mwaka wa 2010 aho Airbus 321 ya kompanyi Airblue, yavaga I Karachi ijya Islamabad, yahitanye abarenga 152
N. Aimee