Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore inzira wanyuramo kugira ngo ube umuntu mwiza, kandi wishimye:

Dore inzira wanyuramo kugira ngo ube umuntu mwiza, kandi wishimye:

Muri ubu buzima tubayeho, buri muntu aba yifuza kuba yaba umuntu mwiza, ariko abenshi ntabwo bazi inzira byacamo.

Umunsi ku wundi buri muntu aba atekereza ukuntu yaba umuntu mwiza, ndetse n’icyatuma aba umuntu w’akamaro ku Isi, mbese akagira icyo yunguye abantu bahura ndetse n’Isi muri rusange. Agahora yibaza burigihe, umwifato mwiza n’umwifato mubi bimuranga.

Hari n’igihe umuntu yicara akbaza ati: “Mbese kera ko nari umwana mwiza, nkinana n’abandi ndetse nkunda guterana nabo urwenya twimereye neza, ubundi naje guhinduka mubi ryari?” Nawe ubwawe ukumva nturi kwisobanukirwa.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije ubushakashatsi bwa Jeet Banerjee umushakashatsi mu bijyanye n’imibanire ndetse n’itumanaho, abinyujije ku rubuga rwitwa lifehack.org twabateguriye inzira 9 wanyuramo kugira ngo ubashe kuba umuntu mwiza ndetse unezerewe/wishimye:

1.     Kugira ubushake bwo guhinduka,

Kugira ngo ubashe kuba umuntu mwiza mu buzima bisaba kuba ufite ubushake bwo guhinduka. Guhinduka ukura mu buryo bwiza wumva wifuza kumera.

Hari abantu benshi baba batsimbaraye mu kuntu bateye, bakumva bativuza guhinduka na gato. Nyamara ibi bituma urugendo rwo gukura rukomera cyane, ndetse akenshi ntirunashoboke.

Iyo ufite mu bwenge hafungutse, ukagira n’ubushake bwo kuba wahinduka, ibi bigufasha gukura ndetse no guhinduka uwundi muntu wifuza kuba.

2. Ntugahore utanga impamvu zo gutsindwa kwawe

Hari umuntu uhora ashakira impamvu zo gutsindwa kwe, ahandi hantu mbere yo gufata umwanya ngo asuzume we uruhare rwe ari uruhe. Burigihe impamvu atanga zikava ku isanzure cyangwa ku bandi bantu.

Niba yatsinzwe mu ishuri agashakira impamvu kuri Mwalimu, ibura ry’amashanyarazi,…Niba ari umucuruzi ati: “ Abaguzi sinzi uko babaye muri iki gihe”, Niba ari umubyeyi kutuzuza inshingano ze akabishyira ku bana bamunaniye cyangwa uwo bashakanye,…..

Aho guhora ushakira impamvu ahandi, kwisuzuma ni byiza cyane ukabanza kumenya uruhare rwawe. Kumenya neza integer nkeya zawe cyangwa amakosa yawe mu kintu runaka, bigutera imbara zo kwigira kuri ayo makossa yawe, ndetse bikakubera urwego rwo kwuririraho usatira kuba umuntu wifuza kuba.

  1. Menya gucunga uburakari

Abantu benshi bayoborwa n’uburakari mu gufata ibyemezo byabo. Reka tuvuge ko uburakari bukubuza gukura no kuba umuntu wifuza kuba, ariko bunakubuza kubana n’abandi neza. Ndetse bukanongera umuvuduko w’amaraso.

Kumenya gucunga uburakari, ni isomo rikunda kunanira abantu benshi, kandi nyamara ni iby’agaciro cyane. Iyo umaze kumenya ko nta kintu cyiza uburakari bukugezaho, uhita ufata n’umwanzuro w’uburyo bwiza wajya ucunga uburakari bwawe, ndetse ukanabusohokamo vuba butagukoresheje ibintu bibi.

Umaze kumenya ko ntakuntu wakwirinda kutarakara(Kurakara ni karemano), wahita uhitamo uburyo bwiza wo kujya ucunga uburakari bwawe, ntibukuyobore gukora icyo utagambiriye, kuko bizagufasha kugera ku rwego wifuza.

4.     Ba intangarugero

Rimwe na rimwe biba bikenewe ko uba intangarugero ku muntu runaka. Kuko iyo ubizi neza ko hari abantu bakureberaho, cyangwa bagufataho urugero, ukora wigengesereye kugira ngo udasubira inyuma cyangwa ukananirwa kugera ku ntego, kuburyo abo bantu bakwicuza ko umuntu bafatagaho urugero Atari abikwiriye.

Ushobora gutangira buhoro, bikarangira ubaye umuntu munini cyane mu bitekerezo ku muntu runaka. Ibi kandi ushobora no guhera kuba gukikije urugero ukaba ureberwaho n’abana bawe.

Icyo wahitamo gukora icyo aricyo cyose, icyangombwa ni ukumenya gufata umwanzuro runaka kuburyo umuntu wese yakwumva uwo mwanzuro wawe akakwubaha.

5.     Babarira uwaguhemukiye.

Kubabarira umuntu waguhemukiye ni ibintu bitoroshye nagato. Hari abantu umuntu ahemukira aho kugira ngo ashakishe imbaraga zatuma amubabarira ahubwo akamubera umutwaro agahora ahiga uburyo nawe azamwihimuraho mu buzimabwe bwose. Kandi ibi ni bibi ku buzima.

Iyo wamaze kumenya ko umuntu wese yakora ikosa, bigufasha kutabigira umutwaro mu buzima bwawe bwose ngo ni uko umuntu yaguhemukiye, ahubwo ukamubabarira. Kugira ngo ube umuntu mwiza rero, bigusaba gusubira mu buzima bwawe bwatambutse, ukababarira umuntu waguhemukiye.

6. Gutega amatwi abantu

Abantu ubu bihugiyeho cyane,akazi,umuryango wa bugufi ndetse n’ubuzima bwe gusa. Ariko ugasanga abantu batakigira umwanyo wo kwumva icyo abanda bavuga. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gutega abanda abanda amatwi, ndetse no guha undi umwanya wo kuvuga ari ikintu cyiza cyane mu buzima.

Gerageza guhura n’abandi bantu,gerageza amahirwe yo kuganira n’abateye imbere mbere yawe uku kuganira n’abandi bizagufasha guhuza ibitekerezo n’abandi ndetse biranakwagura cyane, bikakubera urwego rwo kuba uwo wifuza.

7. Ba umunyakuri

Muri iyi minsi tugezemo bavuga ko bitoroshye kubona umuntu w’umunyakuri. Nyamara kuba ukuri ni ikintu cyangombwa cyane muri buri cyiciro cy’ubuzima. Kwiyemeza mu mutima wawe ko akanwa kawe katazavuga ikinyoma na kimwe bizagufasha.

Ihindure uba umunyakuri wiga gukora ibintu byiza, niba ikinyoma cyarakugize imbata,tangira ugerageze nibura ujye uvugisha ukuri rimwe ku munsi, hanyuma nubishobora uzajye ugenda wongera bibe 2 cyangwa 3 kumunsi.

8. Gerageza ukore ikintu utashakaga gukora

Kugira ubwenge bufunguye ndetse ugerageze gukora ibintu mu busanzwe bitari bisanzwe biri muri gahunda yawe ni ikintu kigufasha kuba uwo wifuza kuba. Gerageza ufate umwanya wo gukora ikintu mu buzima utigeze utinyuka gukora, hanyuma ubonye ko byose bishoboka uzishima birenze kandi iyo ntambwe uteye ntabwo izigera isubira inyuma.

9. Gerageza gutungura umuntu umwe.

Ese ufite umukunzi mu buzima bwawe? Wend ani uwo mwashakanye,uwo mukundana,umwana wawe cyangwa undi muntu wo mumuryango! Gerageza ubatunguze akantu keza. Niba ubona hari umuntu ukeneye akantu keza cyangwa impano runaka genda uyimugurire.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here