Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma yo kuririmba indirimbo nkeya kubera imidugararo,Diamond arasubira i Burundi, aveyo ajya...

Nyuma yo kuririmba indirimbo nkeya kubera imidugararo,Diamond arasubira i Burundi, aveyo ajya mu Rwanda

Ubwo aheruka mu gitaramo mu Burundi,umuhanzi Diamond yagiye adataramiye Abarundi bihagije kuko yaririmbye indirimbo nkeya cyane. Yatangaje ko mbere yo kujya mu Rwanda abanza gusubira i Burundi mu gitaramo cya VIP.

 

Diamond Platnumz, umuhanzi wo muri Tanzania ukunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari, yatangaje ko mu cyumweru gitaha azasubira i Bujumbura mu gitaramo cy’abantu bakomeye (VIP).

Iki gitaramo avuga ko kizaba ku wa gatanu w’icyumweru gitaha ahitwa Zion Beach i Kinindo ku mwaro w’ikiyaga cya Tanganyika i Bujumbura. Bucyeye azaba afite ikindi mu Rwanda.

Tariki 28 y’ukwezi gushize Diamond yaririmbye i Bujumbura mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya muzika rya Primusic ryegukanywe n’umwari witwa Laurette Tetero.

Muri iki gitaramo cyaberaga kuri Ecole Technique Secondaire de Kamenge (ETS), Diamond amaze kuririmba indirimbo nkeya hadutse imvururu mu bafana bashakaga kwegera aho aririmbira.

Diamond, wari umaze kuririmba indirimbo ye nshya “Kanyaga” ikunzwe cyane, yahise avanwa ku rubyiniro mu kumurindira umutekano, ntiyagaruka.

Hari abantu bakomerekeye muri izi mvururu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burundi.

Nyuma y’igitaramo giheruka, bamwe mu bategetsi mu Burundi bishimiye ko uyu muhanzi mpuzamahanga yaje gutaramira mu gihugu cyabo, bavuga ko byerekana ko kirangwa n’amahoro.

Diamond aheruka gutangaza ko azaririmbira i Kigali mu Rwanda tariki 17 y’uku kwezi kwa munani, hakazaba hasozwa ibitaramo bimaze iminsi bizenguruka u Rwanda byitwa “Iwacu Muzika Festival”. Akaba ategerejwe bikomeye n’abanyarwanda.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here