Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugore ukora ibi bintu aba aca inyuma umugabo we

Umugore ukora ibi bintu aba aca inyuma umugabo we

Muri iki gihe umuryango ufite ibibazo bitandukanye. Ibyinshi muri ibyo bibazo bigenda biwusenya maze za gatanya zikiyongera, ubundi abandi ntibagire ibyishimo bikwiriye umuntu uba mu muryango. Kimwe mu bibazo byugarije umuryango bikanashegesha cyane abashakanye ni ugucana inyuma kuri hanze aha. Birababaza kumenya ko umuntu aguca inyuma kandi wowe wumva ntacyo utamukorera ngo wenda uvuge ko ajya gushaka icyo yakuburanye.

Uyu munsi, ubumwe.com twaguteguriye bimwe mu byakwereka ko umugore wishakiye aguca inyuma. Si ukubimenya kugira ngo uhite utandukana na we cyangwa wenda utangire kumushinja no kumuhoza ku nkeke, ahubwo ni ukugira ngo wisuzume na we ubwawe urebe ko ntacyo utamuha gituma ajya hanze, maze ubundi umuganirize neza witonze, mukemure ikibazo mu mahoro.

Umugore uca inyuma umugabo we ahorana umunabi. Umuntu wese yavuga nabi kubera impamvu zitandukanye ariko kuba umugore wawe yahorana umunabi, akaremereza buri kintu cyose kibaye kugeza no kuri ka kandi gato cyane ni kimwe mu bimenyetso by’uko hari ikibazo kirenze ibyo. Uyu mugore ahita atangira kubona ibibi gusa mu mugabo we maze yahura n’undi mugabo akabigira urwitwazo rw’uko yatandukana n’uwa mbere akisangira uwo yita ko amuhoza amarira. Nubona umugore mubana yahindutse atya, uzitonde ugenzure neza.

Umugore uguca inyuma ahora akubwira ko abagabo bose baganiraga ari inshuti zisanzwe. Haba kuri telefoni no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abo babonana imbonankubone, nubwo wowe waba ubona ari bashya, we ahora akubwira ko ari inshuti zisanzwe. Ujya ucunga uburyo yitwara n’uko asubiza icyo ikibazo nk’icyo. Niba ubona ubimubaza agahinduka ndetse akanga no guhuza amaso nawe, ubwo haba harimo ikibazo.

Umugore uhinduka akagira imyitwarire idasanzwe mu rugo, irimo kuba atakigutega amatwi ngo akumve, akaba adaha agaciro iby’umubwira cyangwa akaba atakiri wa mugore mwakundaga kwicara mukajya inama ku bintu runaka, uwo mugore aba afite ikibazo. Burya ntaba akwishimiye kandi ucunze neza wasanga hari ahandi akura ibyishimo. Ni ukuvuga ko mu mutwe we aba atakwiyumvamo ndetse ku bwe aba yanakurambiwe.

Uyu mugore kandi ntajya na rimwe ashaka ko muvuga ku bintu byo gucana inyuma. Nubwo waba wamuketse ukabivugaho, ahita aguhakanira yihuse, ubundi agashaka uburyo ibintu nk’ibyo bihagarara. Aha uzamusanga ahita avuga nabi ndetse ahite arakara.

Ikindi kimenyetso kinakomeye kiranga umugore uca inyuma umugabo we kirimo ko aba atacyishimira imibonano mpuzabitsina. Umugore utakikwifuza, akaba atakinagushaka, ukaba wamara igihe kirekire ubona ntacyo we bimutwaye ndetse rimwe na rimwe wabimubaza, ukabona we atabishaka, hari ahandi aba abona ibyo byishimo. Byanze bikunze hari undi mugabo uba uri mu mutima we.

Twiringiyimana Valentin

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here