Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umwana yakubiswe kugeza ku gupfa nyuma y’uko ise amugemuriye polisi

Umwana yakubiswe kugeza ku gupfa nyuma y’uko ise amugemuriye polisi

Umusore w’imyaka 26 wo mu gihugu cya Nigeria witwa Abdulkadir Nasiru yakubiswe n’abapolisi kugeza apfuye ubwo se yamushyikirizaga polisi kugira ngo abazwe ku byaha yashinjwaga.

Nyuma y’uko polisi ivuye mu rugo rwa Nasiru Madobi ishaka umuhungu we yashinjaga ibikorwa by’urugomo ikamubura, Nasiru yiyemeje kumujyana kuri sitasiyo ya polisi ubwo yatahaga kugira ngo abazwe ibyaha ashinjwa. Yabwiye ikinyamakuru ko yabikoze nk’umubyeyi ukurikiza amategeko akajyana umuhungu we kuri polisi kugira ngo ajye guhatwa ibibazo.

Nasiru yavuze uko byagenze bamaze kugera kuri polisi, ati:”amahane yatangiye ubwo umupolisi yatangiye kumukubitira mu maso yanjye nyuma yo kuganira. Nagiye kubona mbona n’undi mupolisi afashije uwa mbere mu gukubita umwana wanjye.”

Yakomeje vuga ko haje kwiyongeraho abapolisi batatu bose hamwe bagamije gukubita umwana we.

Ati:”ibyo byatumye mpava kuko sinari bwihanganire kubona umwana akubitwa atyo Kandi azira akantu gato kari bukemuke byoroshye.”

Nasiru yageze mu rugo yohereza mukuru wa nyakwigendera kumvikana n’abapolisi ntibyagira icyo bitanga ahubwo murumuna we yamukubitiwe mu maso kugeza abuze ubwenge. Mukuru we yishyuye ibihumbi 80 kugira ngo yemererwe kumujyana kwa muganga ari na ho yaguye.

Umuryango wa nyakwigendera wahise usaba ubutabera. Umuyobozi wa polisi ya Kano yavuze ko iperereza ryatangiye, aho bamaze guta muri yombi abapolisi bane. Ngo ikirego cyahise gihabwa ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byakorewe mu gihugu kugira ngo iperereza rikomeze. Yanongeyeho ko abagize uruhare mu iyica ry’uwo musore bose bazabiryozwa.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here