Home AMAKURU ACUKUMBUYE Baratabariza abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bahamya ko bafunzwe bazira akarengane

Baratabariza abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bahamya ko bafunzwe bazira akarengane

MUKASINE Jeanine umubyeyi w’abana babiri na NSENGIYUMVA Jean de Dieu wari umaze imyaka Icumi, ari umukozi wa Banki ya Kigali (BK), aba bombi bahamya ko bamaze iminsi bafunzwe ariko Bazira akarengane, aho bashinjwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12.360.000

Aba bombi bafashwe kuwa gatandatu  Tariki 12 Ukwakira, ariko kuwa Gatanu umunsi wari wabanjirije iyi tariki ubwo hari ku kuri 11 Ukwakira, bari bitabye irwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha( RIB), birirwa bahatwa ibibazo kubyo bashinjwaga mu by’ukuri bitari icyaha kuko babazwaga ikinyuranyo cy’amafaranga 12.360.000 cyabonetse muri ATM-KACYIRU ishami rya BK-KIGALI Heights  bivugwa mu maraporo menshi ya BK ko iki cyuma gikunze kugaragaza ibinyuranyo byinshi hagati y’amafaranga aba yashyizwemo n’ayabikujwe n’aba kiriya (clients). Iri rikaba ari ikosa (erreur) ritakwitwa kunyereza amafaranga ya BK.

Iki kinyuranyo kigenda cyiyongera umunsi ku wundi, ubwo bahatwaga ibibazo cyari kimaze kugera kuri 144.317.000 frw nkuko binemezwa muri raporo y’ubugenzuzi bwa BK n’andi maraporo atandukanye akaba yemeza ko iki cyuma gifite ikibazo cyo kugaragaza ibinyuranyo hagati y’amafaranga yabikujwe, ayashyizwemo n’asigaye.

Nyuma yo kwisobanura muri RIB abakekwa baje kurekurwa barataha,ariko ubwo basigarana amatelefone yabo, mu gitondo cyo ku Itariki 12, nibwo bahamagawe bakoresheje nomero za bamwe mu miryango yabo, bababwira kujya kwitaba nanone, bagezeyo uru rwego ruza kwanzura ko baba bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeza.

Aba bombi bakorera ishami rya BK rikorera mu nyubako ya KIGALI Heights (KH), bari bashinzwe icyuma babikuzaho amafaranga (ATM), aho MUKASINE ariwe ufite umubare w’ibanga naho NSENGIYUMVA akagira urufunguzo, nk’uko bisanzwe kuri buri shami rya BK, ahari ATM haba hari abakozi babiri bayishinzwe.

Aba bombi bavuga ko ibyo bashinjwa bidafite ishingiro, kuko bakoze akazi kabo nk’uko bagombaga kugakora….

Aba bombi ubwo bari bafungiye kuri Station ya Police ya Kicukiro ubwo umunyamakuru yabasuraga bamugaragarije akarengane bafite banagaragaza ko ntakindi kibafunze uretse akarengane.

NSENGIYUMVA yagize ati: “Ubundi twebwe urebye uretse akarengane kadufunze ntiwamenya ikindi kintu nakimwe kidufunze. Ubundi amafaranga yari ashize muri ATM, ubundi dufata amafaranga Miliyoni 20, Miliyoni 10 duzishyira muri box imwe n’andi Miliyoni 10 tuyashyira muyindi box. Twaragiye twembi nk’uko tubishinzwe, tunaherekezwa n’umusecurite. Tugezemo imbere turongera dukuramo ya mafaranga, tuyabarira imbere ya Camera ko yuzuye turangije tuyashyira mu cyuma uko ari Miliyoni Makumyabiri, hanyuma mu gusohoka tubigenza nk’uko bisanzwe, Jeanine ashyiramo umubare w’ibanga nanjye nshyiramo urufunguzo dusubira mu kazi kacu”

MUKASINE nawe yunga murya Nsengi yagize ati: “Ubwo twamaze gukora akazi kacu nk’uko bisanzwe n’ubundi dusubira gukora, nyuma y’iminsi, nibwo twagiye kubona tubona RIB ije kudufata mu kazi, nibwo twagiye dutangarizwa ibyo badushinja aho bavugaga ko, nyuma y’uko dushize amafaranga Miliyoni 20 mu cyuma, bamaze kubikuza Miliyoni 7.390.000  gusa, icyuma cyahise kigaragaza ko amafaranga yashizemo, ngo ubwo bivuga ko twabitsemo Miliyoni 7.390.000   gusa, naho 12.360.000 tukazitwara.” Ibyo si byo kuko iyo dushyiramo amafaranga tuyabarira imbere ya CAMERA ya ATM tukanayabikamo CAMERA ibireba.

Byari bibabaje mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ubwo abakekwa bari biringiye kubona amashusho ya CAMERA ya ATM- BK KACYIRU-KH akabura kandi ariyo yari kugaragaza impamvu ikomeye.

Muri iki kibazo, ubushinjacyaha bwavugaga amashusho yagaragajwe n’inyubako ya KH nayo ntiyigeze ahabwa urukiko kugeza urubanza rusomwe, raporo y’igenzura yakozwe na BK, abakekwa bavuga ko yivuguruza kenshi ikanavuguruza ubuhamya bwa NTAKIRUTIMANA Consolée byose byabaye intwaro y’umushinjacyaha utarigeze abikoraho iperereza ariko akemeza ko ari impamvu ikomeye ituma bakekwa!

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo bisobanure ku mpamvu zikomeye zatumye bakekwa tariki 24/10/2019 bari kumwe n’ababunganira mu mategeko Me KAYIGIRE Francois na NDATSIKIRA JMV, basobanuriye Urukiko ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakekwa bityo basaba Urukiko kubarekura, bagakurikiranwa bari hanze, Ubushinjacyaha bwo bukavuga ngo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwa.

Mu rwego rw’amategeko, igisobanuro cy’impamvu zikomeye zituma umuntu akekwa si ibimenyetso ahubwo ni ibyagezweho bihagije mu perereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha” nta perereza rihagije ryerekanaga ko koko MUKASINE Jeanine na NSENGIYUMVA Jean de Dieu baba baranyereje amafaranga. Ibyo ubushinja cyaha bwavugaga bushingiye kuri raporo y’ingenzura rya BK ubwabyo byarivuguruzaga kuko bwemeraga ko ibinyuranyo bihoraho, iyo raporo ikanavuguruza ubuhamya bwa NTAKIRUTIMANA Consolee kuko yo ivuga ko muri ATM hinjiyemo abantu babiri bitwaje ibikapu, naho NTAKIRUTIMANA Consolee akavuga umwe. Abunganira abakekwa bakerekana ko nta perereza rihagije ryakozwe n’Ubushinjacyaha kuko butigeze bugaragaza ukuri muri izo mvugo zombi zivuguruzanya.

Nanone, raporo yavuze ko hari igihe abakekwa bigeze kugira ikinyuranyo cya 8.810.000 frw yarangiza ikanzura ivuga ko icyo kinyuranyo yavuze kare kitabayeho.  Ibinyuranyo byose bivugwa muri iyo raporo ntibyigeze bikorerwa iperereza ngo bimenyekane koko ko ari ikosa rta ATM cyangwa ko ari inyerezwa.

Mw’iburanisha, twamenye ko amashusho yavuzwe n’ubushinjacyaha ari ay’inyubako ya Kigali Heights kuko abashinzwe CAMERA muri BK (umutekano(sécurité) batigeze bagaragaza ayo muri ATM ya BK KACYIRU, Kigali-Heights. Igitangaje kandi kinababaje nuko ayo mashusho ubushinjacyaha n’urukiko batari bayafite mu gihe cy’iburanisha.

Kuri iki kibazo cya CAMERA ya BK idakora abakekwa bavuga ko batabazwa ibyayo kuko bari bazi ko ikora. Aho bimenyekaniye ko idakora, uwitwa NDEKEZI OMERI ushinzwe CAMERA yashatse kubyihunza we n’umu sécurité NTAKIRUTIMANA Consolée bahimbahimba ubuhamya budahuje n’ukuri butanagaragaza impamvu ikomeye kuko nta perereza ryabukozweho.

Nyirabahire(Izina twamuhaye kuko atifuje ko amazina ye atangazwa), akaba umunyamuryango wa bugufi wa Nsengiyumva akaba yari ari no mu rukiko yagize ati:

“Ibi bintu biteye urujijo ndetse cyane, uribaza aho umusecurite, aza agashinja abantu ngo yabonye abagabo, babiri baza basanga Jado(Izina bakunda kwita Ndabimana impine ya Jean de Dieu) na Jeanine, ngo hanyuma kabona basubiranyeyo ibyo bikapu, aho yavuze ko ari ayo mafaranga miiyoni 12.360.000  bari babahaye. Warangiza ukibaza icyo uwo mu securite yakoze nk’umuntu ushinzwe umutekano, akabona bibye amafaranga ashinzwe kurinda akicecekera agataha akaryama, akazategereza RIB ije imusanga akabona kubivuga!”

Nyirabahire yakomeje avuga ko kubwe ahubwo uwo musecurite, ariwe wambere wakagombye kuba afunze, cyangwa akagaragaza ibikomere wenda ko abajura bamurwanyije, akanavuza induru agatabaza niba kubarasa byari byamunaniye.

Nyirabahire yashoje agira ati: “Biratangaje cyane, aho uyu mu sécurité, yatangaje ko ngo yababonye abo bantu, hanyuma ababajije Jado ahita amusubiza ko abo ari abakozi bashya ba BK! Mubyumvikana uyu muntu ushinzwe umutekano aba ashinzwe umutekano wose, gucunga Banki uwashaka kuyiba wese, yaba uturutse hanze, yaba umukozi wayo usanzwe ahakora. Nibaza uburyo rero yabona amasura mashya atazi, batigeze bamwereka mu bakozi bashya bazanye, yarangiza akabihorera gutyo bakigendera. Ubwo se koko ubushinjacyaha nabwo burabyemera?

Kugeza ubu MUKASINE na NSENGIYUMVA babwiwe ko bafunzwe iminsi 30 kubw’impamvu zikomeye zagaragajwe na Camera, kandi nta mashusho yayo yigeze agaragazwa.

Ubwo basomerwaga imyanzuro y’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ku Itariki 30 Ukwakira. Bagombaga gusomerwa ku Itariki yari yabanjirije ariyo ya 29, abari bagiyeyo bo mu miryango yombi baje gutegereza isomerwa babona ntacyo babwiwe, nyuma baza kwigira inama yo kwegera umucamanza bamubaza uko imyanzuro imeze, uyu yaje kubatangariza ko bitari bushoboke ko bayigezwaho uwo munsi ngo kuko urubanza rwari rucyigwa, ahubwo abasaba ko ubwo bazagaruka umunsi ukurikiyeho ariwo wari Tariki 30 Ukwakira 2019.

Ubwo basomerwaga umucamanza yatangaje ko bakatiwe igifungo cyo gufungwa iminsi 30, kubera impamvu ikomeye yagaragajwe na Camera de surveillance nawe ubwe atigeze abona kuko abunganizi bayimusabye akavuga ko ntayo ubushinjacyaha bwamuhaye. Ngaho rero, ibaze nawe ukuntu Umucamanza we wakabaye amakiriro y’abarengana, ashingiye ku mpamvu nawe atazi agafata icyemezo nkicyo!

Ku makuru atangazwa yaba n’abashinjwa (MUKASINE na NSENGIYUMVA), yaba kubabunganira mu mategeko ntan’umwe werestwe aya mashusho, cyane ko byatangajwe ko camera zo muri BK zitari ziriho, ahubwo izishingirwaho ari iza KH gusa zigaragaza aba bagabo babiri, ariko batamenye irengero ryabo. Bakibaza ukuntu ibintu bitari biriho byashingirwaho mugufunga abantu.

MUKASINE na NSENGIYUMVA bamaze umunsi umwe bafunzwe, babasangishije amabaruwa abasezerera mukazi ngo bayasinye!

Nk’uko twabitangaje haruguru aba bombi bafunzwe ari kuwa Gatandatu, nyamara kuwa mbere mu gitondo batangajwe no gusangishwa amabaruwa abasezerera mu kazi ngo basinye, ngo bazahimberwa iminsi 12 bari bamaze gukorera.

Nyirabahire yakomeje agira ati: “Cyakora ibi bintu birimo amayobera menshi! Ubundi ibyo tuzi ni uko mu gihe cyose urukiko rutarahamya umuntu icyaha aba akiri umwere,ariko biratangaje cyane, uko aba bantu bafunzwe kuwa gatandatu kuwa mbere saa moya za mugitondo baba babagejejeho amabaruwa abasezerera mu kazi”

MUKASINE nawe yagize ati: “Erega baraje n’umutima mwiza, umuntu araye muri gereza amajoro abiri ataraniyumvisha neza ibiri kumubaho, yarangiza akabyukirizwa ku ibaruwa imisezerera mu kazi, ngo asinye”

NSENGIYUMVA nawe yunze muryabo agira ati: “Uziko abantu bahuriza ibintu ku muntu adafite umutima ukomeye akaba yanagwa igihumure. Ibaze nawe ugishyira ubwenge kugihe wibaza ibyakubayeho niba uri kurota, wajya kubona ukabona ngo sinya ibaruwa igusezerera mu kazi. Cyakora twababwiye ko umwanya turimo atriwo basinyira amabaruwa y’akazi”

Kuva aba bombi bafungwa kugeza ubu ibihombo muri BK Ishami rya KH, biracyakomeje. Hatabayeho kurenganurwa, BK iraza gufunga benshi ibaziza imikorere yayo nkuko ubwayo ibivuga muri raporo y’ubugenzuzi (Ubumwe.com dufitiye kopi), aho igaruka kenshi kuri CAMERA za BK zidakora, ATM ikomeje kwerekana ibinyuranyo, kubura network ya internet, n’ibindi….

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru amakuru agera ku Ubumwe.com tugikomeza gukurikirana neza, ni uko hari abandi bakozi bamaze guhagarikwa mu kazi nabo bakorera ku ishami rya Kigali Heights ( KH), aho Mukasine na Nsengiyumva bakora kubera iki kibazo cy’ibihombo. Abazakurikiraho ni bande?

Ubwanditsi bwa Ubumwe.com

7 COMMENTS

  1. Igihari sinize amategekp ariko ababantu baba barayibye cyangwa batarayibye. Bakurikirwe byihuse nuwo mu security hanyuma uwo wa kamera nawe natagaragaza amashusho yihute ajyemo. Naho Atari ibyo abo bantu babarekure bajye gukemura ibibazo bya system ya BK.

  2. Mu bigaragara bariya bakozi bari kurenganwa ,ese ko numva ikibazo kirimo abantu bane kuki hafunzwe babiri ?ushinzwe camera na securité bo barihe? Ese ko numva difference yiyongera kandi bafunzwe bk ntibona ko ibyuma byayo bifite ikibazo? Ayo mashusho ya camera bavuga kuki aterekanwa. Ako karengane rwose karakabije

  3. Iyi nkuru ni ndende cyane gusa numvaga ndi bugere hasi nkabona aho mwanditse ko mwabonanye n’ubuyobozi bwa BK bukabaha ubusobanuro bwabo nayo…cyangwa se mukanavuga ko mwagerageje kubahamagara ntibabitaba…umuntu wanditse iyi nkuru biragaragara uruhande aherereye ho

  4. Nizereko Ibi Bitabereye Mu Rwanda?!! Koko Ntago Numva Ukuntu Mu Gihugu Cyacu Haba Hakirimo Akarengane Bigeze Aha!! No No No!! Ayo Ma Raport Yivuguruza nayo Ubwayo Ateye Inkeke! Ikind Kdi Sinumva Impamvu Ushinjwe Camera Nuwo Mu Seculite Badafunze! Nibo Bagakwiye Kubibazwa Kbx. Ubundi Se Ko Numva Ikinyuranyo Kikiyongera Kdi Abarengana Bafunze? Ubwo Ntibabona Aho Ikibazo Kiri? Nibareke Kurenganya Abantu.

  5. Umunyamakuru ariko nawe umenga ari umuvandimwe wumwe mubafynzww kuki ategereye bank ngo ibivugeho? Umu securite ko ubundi asaka abakozi binjiye akongera batashte kuki atabikoze? Uwa Camera we nibazako amafaranga abura we atari ahari, kdi nibyuma bikunda gupfa nakantu gato gashobora kuyikoma ikazima. Ikibazo kiri kubashinzww securité yibisohoka nibyinjira kbsa. Naho kubashyira amabarwa abasezerera batarahamwa nicyaha byo sibyo peee.

    • Ariko wamugani kuki atatubarije BK ngo nabo bagire icyo babivugaho? Ariko sinzi uko umwuga ukorwa wasanga kuko byageze mu nkiko ariyo mpamvu yakoresheke abanyamategeko cyane cyane ko yavugaga ko baburanye ubwambere kandi hari nahantu nasomye ngo afite rapport ya audit ya BK. Gusa inkuru irasobanura neza uko case imeze. Ese ahubwo aba bantu ubu tuvugana baracyafunzwe cyangwa?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here