Umugabo w’imyaka 24 wamenyekanye ku mazina ya Lv yasanzwemo umuryango w’udukoko mu gutwi kwe nyuma yo gufata icyemezo cyo kwerekeza kwa muganga ku bitaro byo mu ntara ya Guangdong yo mu gihugu cy’Ubushinwa.
Uyu mugabo w’Umushinwa yagiye kwa muganga ababwira ko asanzwe ababara cyane mu gutwi kwe kw’iburyo.
Muganga witwa Zhong Yijin wakurikiranye Lv yabwiye ikinyamakuru “AsiaWire” ko uyu mugabo yaje avuga ko ababara cyane mu gutwi aho yumvaga hari ibintu bimushimashima ndetse binatemberamo. Ngo byamubuzaga umutuzo ku buryo budasanzwe.
Umurwayi yasobanuye ko hari umwe mu bagize umuryango we wari umaze iminsi amuritse mu gutwi kwe n’itara maze akabonamo imperi nini. Muganga Yijin yasuzumye ugutwi k’uwo mugabo, maze asangamo ikinyenzi kinini kigaragiwe n’urubyaro rwacyo. Yijin akaba yavuze ko yasanzemo kimwe kinini kiri n’ibyana byacyo bigera ku 10.
Lv yabwiye abaganga ko akenshi atanabashaga kurya kubera ukuntu byamubuzaga umutekano. Abaganga bavuze ko ikinyenzi gishobora kuba cyarabonye ubwihisho mu gutwi kwa Lv maze kikajya kwicumbikiramo.
Ku bw’amahirwe, abaganga bakoze uko bashoboye maze bavana icyo kinyenzi n’umuryango wacyo mu gutwi k’umurwayi. Umurwayi ngo yasigaranye udukomere tworohereje, byatumye ahabwa imiti akoherezwa iwe mu rugo.
Abaganga bo kuri ibyo bitaro bakaba batanze inama kugira ngo hatazagira abandi bagerwaho n’icyo kibazo. Bashishikarije abantu kwita ku isuku y’amatwi n’iy’aho baba, bakarara mu nzitiramibu zifunze neza ku madirishya kugira ngo zirinde utwo tunyamaswa kwinjira mu nzu. Byose ngo bizarinda utunyamaswa duto kwinjira mu mazuru no mu matwi.
Ibi kandi si ubwa mbere bibayeho kuko n’umwaka ushize, umugore wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yahuye n’iki kibazo.
Uwo mugore witwa Katie Holley yabwiye ikinyamakuru cyitwa Self.com ko we n’umugabo we baguze inzu yarimo udukoko ngo byaterwaga n’ikirere gikonja cyo muri ako gace ka Florida. Nyuma ngo baje gushaka umuntu wo kubakiza ibyo binyenzi byari byinshi mu rugo.
Mu ijoro rimwe, uyu mugore ngo yavuye ku gitanda atazi iyo ajya yiruka cyane yumva ikintu kigendagenda mu gutwi kwe. Ngo yumvaga icyarimo kibasha kugenda. Ngo yagerageje uko ashoboye maze abasha kubona amaguru abiri yacyo.
Umugabo we yagerageje kugikurura ariko haza amaguru yonyine. Byarangiye bagiye kwa muganga babasha kukivanamo, umugore yongera kuba muzima.
Twiringiyimana Valentin