Polisi yo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Suna yataye muri yombi Eunice Adhiambo nyuma yo gutera muramu we icyuma akamwica.
Uyu mugore bivugwa ko bagize impaka ndende ku bintu batumvikanyeho na muramu we hanyuma uyu nyakwigendara amukubita urushyi rwo kukibuno, uyu mugore nawe afatwa n’umujinya amushinga icyuma mu gatuza.
Umuyobozi wo muri aka gace ibi byabereyemo, yavuze ko nyakwigendera yari yaje gusura muri uru rugo, hanyuma asanga uyu mugore wa mukuru e ari guharura imyumbati, hanyuma baza kujya impaka ku bintu runaka, hanyuma nyakwigendera aza gukubita urushyi uyu mugore wabo Eunice ku kibuno kuko yabonaga Atari guha agaciro ibyo ari kumubwira.
Bitunguranye nibwo uyu mugore yahise amusimbukira ahita yahuranya vuba na bwangu icyuma yakoreshaga aharura imyumbati mu gatuza ka nyakwigendera ahita ashiramo umwuka.
N. Aimee