Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubutumwa bwuje amarangamutima Perezida Paul Kagame yageneye ingabo z’u Rwanda azifuriza...

Ubutumwa bwuje amarangamutima Perezida Paul Kagame yageneye ingabo z’u Rwanda azifuriza umwaka mushya wa 2020.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yageneye ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano ubutumwa abifuriza umwaka mushya muhire wa 2020 anabashimira ubutwari bagize mu mwaka twegereje gusoza wa 2019.

Ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza bugizwe n’ingingo indwi. Perezida Kagame yabashimiye ubutwari bagize mu bihe byose byatambutse ndetse cyane cyane umwaka wa 2019, abifuriza kuzakomeza ndetse no kurushaho umwaka wa 2020, ndetse anagaragaza ko bazirikana ubutwari bw’abaguye ku rugerero mu rugamba rwo guharanira amahoro.

Tugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda dore ingingo zari zigize ubu butumwa :

Bagabo namwe bagore b’ingabo z’u Rwanda ndetse n’inzego z’’umutekano:

  1. Umwaka wa 2019 uragana ku musozo,turi hafi kwizihiza umwaka mushya wa 2020. Ndagira ngo mfate uyu mwanya mpagarariye Guverinoma y’u Rwanda,umuryango wanjye ndetse nanjye ubwanjye, mbifurize ishya n’ihirwe mwebwe ndetse n’imiryango yanyu.
  2. Muby’ ukuri ndashaka kubashimira aba ofisiye namwe bagabo mukomeje gukora cyane mwimazeyo kugira ngo murengere amahoro ndetse n’ubusugire bw’abaturage bacu ndetse n’igihugu.
  3. Abanyarwanda duha agaciro cyane ubwitange mukomeza gutanga mu kubungabunga amahoro mu rugo ndetse no hanze. Ibikorwa bitandukanye mukora ku gihugu cyacu mukora neza inshingano zanyu, ntabwo tubifata nk’ibidafite agaciro, ahubwo turabizirikana ko ari iby’agaciro kanini… Na none tuzirikana cyane impagarara mushobora kuba muterwa no kutaba hamwe y’abo mukunda ndetse n’imiryango yanyu muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, ku bari mu mirimo kure y’imiryango yabo.
  4. Nk’indi myaka yatambutse 2019 nayo yatanze umusanzu mu kugaragaza imbaraga mu kurinda abanyarwanda n’ubutaka bw’u Rwanda. Imbaraga zigaragara zarakoreshejwe, yaba buri muntu ku giti cye, ndetse n’itsinda ryose muri rusange mu kubona igisubizo nyacyo, mu gihe nyacyo kuri ibyo bibazo bitarasibangana mu mutwe wa buri umwe wese.
  5. Ntewe ishema no gutambutsa ishimwe ry’intashyikirwa ry’abaturarwanda abo ibitekerezo byabo ndetse n’amasengesho bihora kuri mwebwe,nk’uko mwubatse intsinzi mu bihe byatambutse , muhora kandi ku rwego rw’ikirenga rw’ubunyamwuga ndetse no gukunda igihugu mu kwubahiriza inshingano zanyu.
  6. Kuri uru rwego, ndagira ngo nsubize icyubahiro bagenzi bacu baguye ku rugamba bakorera igihugu ndetse n’Isi mu mwaka wa 2019. Ku miryango yabuze ababo bakundaga, Nohereje ubutumwa bwo kwihangana. Muzirikane ko abaturarwanda bazirikana ukubura mwagize ndetse n’impano idasanzwe ku gihugu cyanyu.
  7. Reka nsoze ubu butumwa mbasaba gukomeza ubunyamwuga no gukunda igihugu mwagaragaje mu mwaka wa 2019. Ndabifuriza mwese n’imiryango yanyu umwaka mwiza w’uburumbuke wa 2020.

Imana ibahe umugisha.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here