Gutanga impano ni ikintu gikunda kugorana, aho abantu benshi bibaza impano waha umuntu ukunda ikamushimisha. Ubushakashatsi bwagaragaje impano 7 abagore bose bahurizaho gukunda.
Mu gihe abantu benshi bari kwitegura kwizihiza umunsi ngaruka mwaka w’abakundana uzwi ku izina rya Saint Valentin uba ku Itariki 14 Gashyantare, Ubumwe.com bwifashishije urubuga lesacdechips babateguriye impano zikundwa n’abagore bose ngo muzazifashishe :
Kumutegurira mu ibanga ahantu uzamusohokana muri wikendi(weekend)
Nta kintu gishimisha umugore nko kumutunguza urugendo, ibyo yafata nk’inzitizi zamubangamira kugenda zose wazikuye mu nzira. Ni n’amahire ko uyu munsi uzahurirana na wikendi.
Niba ari umugore wawe mubana, ukamenya gutunganya utuntu twose two murugo yagira urwitwazo rwo kutagenda, warangiza ukamutegurira imyenda n’inkweto ndetse n’ibindi byangombwa akunda cyangwa bijyanye naho wateguye kumujyana ubundi ukamubwira uti ngwino tugende ahantu naguteguriye. Kimwe n’umukobwa mutarabana ariko mukundana, udafite ubwo burenganzira bwo kuba wamushakira ibyo yambara, ugashaka ubigufashamo, niba ari ugusaba uruhushya cyangwa kumenyesha nabyo ukabikora warangiza ukamubwira ngo ngwino tugende aho naguteguriye kuruhuka mukunzi. Ndakurahiye yazarinda apfa atibagiwe icyo gikorwa wa mukoreye.
Mwandikire ibaruwa, cyangwa ubundi butumwa bwuje urukundo.
Ntabwo bigomba kuba ufite amafaranga menshi y’umurengera ngo ubashe gushimisha umugore ! Icyo aba akeneye cyane kinamushimisha kurusha ibindi ni ukumwegurira umutima wawe. Niba mu mutima wawe ufite amagambo y’urukundo fata umwanya uyamusangize mu nyandiko ubundi urebe ngo aranezerwa umunezero utatekerezaga.
Muhe umurimbo/ umutako runaka…
Ibi nta gishyashya kibirimo, tuziko imitako ndetse n’imirimbo ari inshuti nziza z’abagore. Umurimbo ni amahitamo meza y’umugore. Shaka igice cy’umubiri we akunda kurimba cyane umuhe umutako/umurimbo ubundi nawe ntazazuyaza kukwereka ko yanyuzwe.
Mukorere alubumu (Album) y’amafoto yihariye.
Niba hari ibihe bidasanzwe mwagiranye, cyangwa mukunda kwifotozanya, fata aya mafoto uyakusanye hamwe ubundi uyamuhereze nk’impano, kandi ndakurahiye iyi ni impano nziza cyane.
Mukorere urutonde rw’indirimbo zose zifite ubusobanuro mu rukundo rwanyu
Izo ndirimbo wazimuha mu buryo uzi bwamorohera kuzumva ndetse no kuzibika, ubundi ugatoranya indirimbo zijyanye n’urukundo rwanyu, amagambo wumva wamubwira mu gukomeza urukundo rwanyu(bishobora kuba gusaba imbabazi, kumushimira , kumutaka, kumukomeza, kumusezeranya…) Ndakurahiye nazumva ntarire ubwo yaba atari umugore !
Muhe ikintu cyanditseho ijambo muziranyeho mwembi
Abantu bakundana bakunda kugira akajambo ubwabo bahuriraho, kuburyo bombi babivuganaho niyo baba bari mubantu benshi, abandi ntibasobanukirwe icyo bavuze. Cyangwa akaba ari n’ijambo risanzwe ariko bo bihereye ikindi gisobanuro baziranyeho bonyine. Fata ikintu runaka wakwandikaho iryo jambo (Umupira, ikirahure, igikombe, ikaramu…) ubundi umushyikirize iyo mpano. Azarinda asaza atarayibagirwa. Ibi ndabikwijeje !
Muhe kimwe mu bikorwa wikorera ubwawe.
Niba na none wifuza guha umugore impano adateze kwibagirwa, mutegurire imwe mu mpano mubyo ukora cyangwa wifitemo nk’impano, ubundi urebe ngo arahimbarwa. Urugero niba uri umubaji, fata umwanya umukorere ikibazanyo ubundi ukimuhe, niba ubumba bigenze utyo, niba uri umutetsi shaka kimwe mu bintu uzi aha agaciro ukimutekere uwo munsi, niba uri umuhanzi nyabuneha gira igihangano umuhangira, Niba uri umufotozi sha ukuntu wamufotora ifoto nziza ukayimutegurira…Ibi bizamushimisha cyane, ndetse bitume aha n’agaciro cyane ibyo umukunzi we akora. Abifata nk’impano y’ikirenga adashobora kwibagirwa.
Ubundi ubushakashatsi bugaragaza ko impano ishimisha umugore kurusha iyindi ari ukumwereka ko ariwe ukunda. Kandi ko umukunda nk’umuntu umwe rukumbi, utamwitiranya n’abandi bagore. Mbese ku mwereka ko kuri wowe ari umwe rukumbi kandi ntagereranywa. Ukamwereka ko iyo mpano ari iye ubwe nta n’undi bayisangira kuburyo unaramutse ugize ibyago ntumubone, iyo mpano yaba ihindutse impfabusa kuko itahawe nyirubwite kandi ntawamusimbura.
Nyiragakecuru