Home AMAKURU ACUKUMBUYE Afite ubuhanga budasanzwe kuburyo igishushanyo yashushanyije ukibonye wese ahita abona ko ari...

Afite ubuhanga budasanzwe kuburyo igishushanyo yashushanyije ukibonye wese ahita abona ko ari Miss 2020

Ntambara Peter umwana w’umusore w’imyaka 20 yagaragaje impano idasanzwe yo gushushanya kuburyo ubonye igishushanyo wese yari asanzwe azi uwo muntu ahita abona ariwe. Yashushanyije Miss Naomie ku buryo abenshi bavugaga ko ari ifoto

Ntambara nubwo abantu bose babona iyi mpano ye nk’impano idasanzwe, ntabwo ari ibintu akora nk’umwuga, kuko mu busanzwe akora akazi ko mu rugo mu Karere ka Rubavu.

Aganira na Ubumwe.com yabwiye umunyamakuru ko ubundi abikora abonye akanya imirimo igabanutse. Mu magambo ye yagize ati: “Ubundi gushushanya mbikora mbonye akanya gato imirimo igabanutse, kuko uretse kuba gusa nigirira impano nkanabikunda, nta bikoresho ngira.”

Ntambara Peter umusore ufite impano idasanzwe yo gushushanyisha intoki ukagira ngo ni ifoto bafotoye

Ntambara yakomeje abwira umunyamakuru ko kugira ngo ashushanye, hari umuntu baturanye ajya ajya gutira ibikoresho. Yakomeje agira ati: “Hari umuntu duturanye ukora ibintu byo gushushanya kinyamwuga, niwe nagiye gutira ibikoresho nshushanya Miss Rwanda 2020 Naomie, ndangije nsubira mu kazi kanjye, ntwaye n’ishusho yanjye.”

Ntambara wize kugeza mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko ntawurangize kuko yize ibihembwe bibiri,avuga ko gushushanya ntahantu yabyize ahubwo ari impano Imana yamwihereye kuko guhera yiga mu mashuri abanza yajyaga ashushanye ibintu bitandukanye abantu bose bakamutangarira.

Urebye ifoto Ntambara yagaragaje ya Miss Rwanda Nishimwe Naomie avuga yashushanyije areberaho usanga Naomie yari ari guseka, nyamara we amushushanya abumbye umunwa, Umunyamakuru amubajije impamvu yahisemo kumushushanya abumbye umunwa Ntambara yagize ati:

“Nahisemo ku mushushanya abumbye umunwa, kuko iyo mpitamo ku mushushanya aseka kuriya ameze, byari kunsaba ibindi bintu bihenze ntari kubona.”

iyi niyo foto yarebeyeho

Yavze ko iyi shyusho yayishushanyirije kuri Table, bimutwara amasaha atatu kugira ngo abe ashoje yisubirira mu kazi ke.

Dore ibisubizo by’abantu bose babona iyi shusho…

Umunyamakuru akibona iki gishushanyo yashatse kureba niba koko hari abantu babona iki gishushanyo bagahita bamenya ari icyande maze igishushanyo agishyira kuri status ye ya Whatsap dore ibisubizo bya bamwe:

Si ubwambere Ntambara ashushanyije umustari wo mu Rwanda kuko ubwambere amenyekana mu itangazamakuru yari yashushanyije umuhanzi Jules Sentore.

Soma inkuru bifitanye isano hano;

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here