Ministri w’Ubuzima Daniel Ngamije, yatangaje ko isubikwa ry’ingendo z’ihuza Intara n’umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto byari biteganyijwe kuri uyu wa mbere, bitakibaye kubera ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi.
Kuyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, abamotari benshi hafi ya bose bariraye ku ibaba kugirango bazindukire mu kazi ndetse n’abandi bifuzaga kuva mu ntara baza mu mujyi wa kigali, kimwe n’abava mu mujyi wa Kigali bajya mu ntara nyuma y’amezi asaga abiri bari muri gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’ icyorezo cya COVID-19 ariko ntibiri bushoboke kuri uyu wa mbere nkuko byari biteganijwe aho byatangajwe ko izi mpinduka zitunguranye zatewe n’ubwandu bushya bwaragagaye mu Karere ka Rusizi aho hagaragaye abantu 5 bafite Covid-19.
Mu bantu batanu bagaragaye mu karere ka Rusizi harimo umumotari watwaraga ibicuruzwa muri ako karere, naho abandi bane bagaragaye ni abasanzwe batwara imodoka zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
N.Aimee
Hi there it’s me, I am also visiting this web page regularly, this webb site is truly plewasant
and the people are actually sharing good thoughts.