Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abana b’abakobwa baragaya ababyeyi babateze iminsi ngo ntibazasubira ku ishuri kuko bazaba...

Abana b’abakobwa baragaya ababyeyi babateze iminsi ngo ntibazasubira ku ishuri kuko bazaba baratwise.

Mu gihe abanyeshuri barikwitegura gusubira ku mashuri, abana b’abakobwa barashima Imana ko yabashoboje muri iki gihe cy’ibiruhuko birebire, ariko bakanagaya ababyeyi babateze iminsi ko batazasubira ku mashuri kuko bazaba baratwise.

Abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11-15 bari kwitegura gusubira ku mashuri yabo atandukanye, baratangaza ko mu biruhuko barimo kubera Covid-19 byababereyemo ibihe bikomeye, cyane cyane iby’amagambo y’abantu bakuru aho babategaga iminsi ko batazasubira ku ishuri kuko bazaba baratwise.

Mukeshimana ufite imyaka 13 wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu yavuze ko ibi bintu yabyumvise babivuga ko abana b’abakobwa batazasubira ku ishuri kuko bazaba barabateye inda,avuga ko babiterwaga no kuba hari abakobwa bitwaraga nabi, ariko avuga ko atari bose, n’ubwo bahitaga babyitirira bose.

Mu magambo ye yagize ati « Njyewe ndabyizeye cyane ko nzasubira ku ishuri ndatwise, kuko nitwaye neza. Gusa mbabazwa n’uko bahitaga babyitirira twese. Si byiza gutoteza umwana wawe,umubwira ko atazasubira ku ishuri azaba yatwise. Ahubwo ni ukumwigisha ukuntu azitwara.”

Omega ufite imyaka 15 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye nawe yavuze ko ibi yabyumvise yaba mu bitangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye bagenda babivuga.

Mu magambo ye yagize ati” Njyewe nzasubira ku ishuri kuko naririnze, kuko njyewe nkurikiza inama ababyeyi banjye bampaye ko ntazatwara inda nkiri mu ishuri, kugeza igihe nzaba mukuru nkazabona umugabo dukwiranye. Ndizera ko narezwe neza kuburyo ntatwara inda nkiri muto”

Mukunzi ufite imyaka 12, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye avuga ko nawe ibi yabyumvise bivugwa hirya no hino ko abana b’abakobwa bazaba baratwaye inda zidateganyijwe bityo ntibabashe gusubira ku ishuri.

Ritha na Mwamikazi bafite imyaka 12, nabo biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bavuga ko ibi byavuzwe cyane, ko abana b’abakobwa batazasubira ku ishuri kuko bazaba baratwise, bavuze ko aho kugira ngo bajye babatega iminsi banabacira urubanza, ngo bazatwara inda, ikizima ari ukubagira inama uburyo bagomba kwitwara ko aribyo byagira akamaro.

Aba bana bagaragaje ko ibi n’ubwo byabateye umubabaro w’uko aho banyuraga bose babategaga iminsi ngo baraje babatere inda ntibazasubire ku ishuri. Ku rundi ruhande byabateye imbaraga zo kwifata neza bakereka aba babavugaga ikinyuranyo, bose bakaba bishimiye ko bazasubira ku ishuri badatwise, banashima Imana yabashoboje ikanabarinda.

Dushimimana Marie ukora akazi ko murugo, uvuga ko iyi mvugo atari mubayivuze ariko yayumvanaga abantu bakuru benshi babonaga abana b’abakobwa batambutse bakabakurikiza amagambo bavuga ko batazasubira ku ishuri kuko bose bazaba babateye inda,avuga ko abantu bakuru bakabije, ariko nabwo ko hari abana bamwe yabonaga bitwara nabi bagenda bakururana n’abasore.

Dushimimana yagize ati” Kubera ikiruhuko cyari cyarabaye kinini, ubona hari abana b’abakobwa bagendaga aho bari hose bagendana n’abasore. Yego ntabwo ari bose ngo babashyire mu gatebo kamwe kuko hari n’abana b’abakobwa bitwaraga neza batagiye muri iyo mico mibi.”

Aba bana bose bavuga ko nta bana b’abangavu babonye mu gace kabo batwise, gusa umwe muri bo avuga ko hari 2 yabonye ariko nabo batari mu kigero cyabo neza, kuko avuga ko bigaga mu mashuri yisumbuye ariko agereranyije baba bafite imyaka hagati ya 18-20. Bakomeza bavuga ko hari ababyeyi benshi bagira uruhare mu kuba abana babo batwara inda bakiri bato, kuko batabaha uburere n’amakuru bakwiriye kumenya.

Kugeza ubu hirya no hino mu turere hakomeje igikorwa cyo gukusanya imibare y’abangavu batewe inda imburagihe ariko kikajyana no gukora iperereza ku bagabo bakekwaho kuzibatera kugira ngo bahanwe.

Imibare iheruka yo mu 2016 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.

Uku niko ingengabihe y’amashuri iteye

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here