Home AMAKURU ACUKUMBUYE IYI MPINDUKA MU MAVUBI IRAGIRA ICYO IMARA SE ?

IYI MPINDUKA MU MAVUBI IRAGIRA ICYO IMARA SE ?

Nyuma yo kunganya n’ikipe yo mu gihugu cya Cap Vert iwayo, ikipe y’u Rwanda AMAVUBI  kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 irongera kandi gucakirana nayo (Cap Vert) mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri Stade Regional Nyamirambo.

Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda kugirango rurebe ko rwaguma muri iri siganwa ryo gushaka itike izarujyana muri Kameruni aho igikombe cya Africa cy’ibihugu kizabera. Iyi kipe rero AMAVUBI mu gukaza ingamba zo kubona amanota 3, yahamagaye igitaraganya SUGIRA Erneste  rutahizamu wa APR ariko watijwe ikipe ya Rayon Sport muri iyi minsi, ngo ajye gufasha ba rutahizamu gushakisha ibitego,dore ko bimaze kuba akabuze nk’imizi y’urutare muri iyi kipe AMAVUBI.

Uyu rutahizamu ahamagawe nyuma yo kuvugwa ndetse byaranagaragaye ko u Rwanda mu mukino ubanza wabereye Cap Vert rwakinaga rwirwanaho rushaka ko rwanganya rugatahana nibura inota rimwe, ari nabyo byaje kubaho rukanganya rugatahana inota rimwe mu mikino icyenda rumaze gukina muri aya majonjora yo guhatanira itike yo kujya muri Kameruni.

Abasesenguzi  ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’abakunzi ba sport, bose barahuriza ku mavubi, ko agomba gukina yataka ibitego bikaboneka byanga bikunda kuko urebye ntacyo rukiramira.

Gutsindwa kw’amavubi yewe ndetse no kunganya, arahita akura amaso muri iri shakisha ry’itike yo kujya muri Kameruni, kuko kugeza ubu iyi kipe ifite inota rimwe gusa mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri tsinda ruherereyemo.

Tubibutse ko ubwo umukino wa Cap Vert n’u Rwanda warangiraga, amakipe yose yaje mu ndege imwe, bivuze ko Cap Vert imaze kumenyera ikirere cyo mu Rwanda kubera iyi minsi ihamaze.

Kugeza ubu uko iri tsinda u Rwanda ruherereyemo rihagaze ni uku :

IKIPE IMIKINO IBITEGO IZIGAMYE AMANOTA
Kameruni 3 4 7
Mozambike 3 -1 4
Cap Vert 3 0 3
Rwanda 3 -3 1

 

Leopold Titi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here