Umuvugabutumwa Akeza Annet uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni umuvugabutumwa ndetse n’umunyamasengesho ubarizwa mu Itorero rya Calvary Temple riherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yashyize hanze indirimbo nshya yise “4DaysLate” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu, bukabasubizamo kwizera Imana mu gihe bari mu makuba.
Akeza Annet mu kiganiro N’Itangazamakuru yagize ati”iyo ndimo gusenga akenshi ngira ihishurirwa nkunva mpawe ubutumwa. Hari igihe nunva ari indirimbo, cyangwa nkumva ari ijambo nkwiriye kw’igisha. Iyo ari indirimbo ndayandika ako kanya byaba ari ubutumwa mbona na kwigisha bisanzwe nabwo nigisha iryo jambo ku rubuga rwa Youtube.
Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga Akeza Annet yarutangiye mu mwaka w’ 2018. akaba avuga ko indirimbo zagiye ziza muri we bitewe n’umwanya afata ari gusenga no gusoma ijambo ry’Imana (Bibiliya). Abajijwe zimwe mu ntego afite mu ijambo rigufi yagize ati: ” Intego mfite ni uguhindurira imitima kuri Christu nandika indirimbo zisindagiza imitima Kuko uretse kuririmba indirimbo za gikristo nahamagariwe no kuvuga ubutumwa bwiza”.
Indirimbo yambere Yitwa Sinakwibagirwa yashizwe hanze muri 2018, Hakurikiraho You’re all I want, Bimenyekane, 4dayslate, na Beautiful words ariyo aherutse gusohora vuba, zose ziboneka ku rubuga rwe, rwa YouTube .
Kanda Hano wumve indirimbo “4days late”