Mu byaranze itariki ya 1 Gashyantare, harimo ko Misiri na Siriya byashinze Repubulika y’ubumwe bw’Abarabu (1958), naho umwamikazi Elizabeti wa I akatira urwo hupfa umwamikazi wa Ecosse Marie Stuart (1587).
Itariki ya 01 Gashyantare mu buryo burambuye:
1587: Umwamikazi Elizabeti wa I yashyize umukono ku rupapuro rucira urubanza rwo gupfa umwamikazi wa Ecosse Marie Stuart. Uyu yashinjwaga gushaka kwica umwamikazi Elizabeti, nyuma y’uko Ubwongereza bufashe inzandiko yandikiranaga n’abamushyigikiye ubwo yari afungiye muri iki gihugu.
1861: Texas yinjiye muri Leta zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika.
1887: Ni bwo bwa mbere izina Hollywood ryatangiye gukoreshwa. Umushoramari witwa Harvey Henderson Wilcox yabanje kuryita ifamu ye, nyuma iri zina riza kwitwa igice cy’umujyi wa Los Angeles wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1910.
1899: Havumbuwe umuti wa aspirine.
1919: Ni bwo amarushanwa y’ubwiza yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1924: Ubwongereza bwemeye Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete zari zarashinzwe kuri 22 Ukuboza 1922.
1956: Afrika y’epfo yasabye Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete gufunga consila (ibiro byifashishwa gusuza ibihugu mu gihe nta amasade ihari) zayo zose muri iki gihugu.
1958: Misiri na Siriya byashinze Repubulika yunze ubumwe bw’Abarabu yamaze imyaka 3 gusa.
1959: Binyuze mu matora, Abasuwisi banze ko umugore ahabwa uburenganzira bwo gutora.
2005: Gyanendra, umwami wa Nepal yahagaritse abagize guverinoma, anakuraho inteko ishinga amategeko.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1969: Gabriel Batistuta, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine.
1972: Christian Ziege, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Budage
1975: Boulet (Gilles Russel), umufaransa wandika ibitabo by’inkuru zishushanyije.
1984: Bintou Marizy, umufaransakazi ukina basketball.
1994: Harry Styles, umuririmbyikazi wo mu Bwongereza.
1997: Park Jihyo, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi wo muri Kerea y’epfo.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Ella (1261)
Ella Fitzpatrick (Fitsipatirike), yari muramukazi w’umwami w’Ubwongereza witwa Rishari Mutima w’ Intare (Richard Coeur de Lion). Ella yashakanye na Giyome Longisiwadi mu mwaka w’ 1198. Umugabo we wayoboraga Intara ya Salisbury (Comte de Salisbury) yakundaga cyane abagore, agahora amuca inyuma. Ella yababazwaga n’ubuhemu bw’umugabo we, ariko kandi akumva amufitiye impuhwe, agahora amusabira, ari na ko yahoraga yizeye ko umugabo we azagarura agatima, akagendera ku nama z’Ivanjili. Uyu Giyome ubusanzwe na we yari umwana w’umwami Rishari wa II w’Ubwongereza, akaba yaramubyaranye n’umugore utari uw’isezerano. Imana yaje kumva amasengesho ya Ella: igihe ingabo z’abakirisitu zitabarutse ku rugamba zivuye kurwanya abayisilamu ku ntambara yiswe iya gatatu yo kubohoza Imva ya Nyagasani Yezu, umugabo we yagiriye ukuntu Imana yamurokoye igihe bari bagiye kurohama mu nyanja, yiyemeza kutazongera kubeshya umugore we, ahubwo ko agiye kurangwa n’imigenzo myiza. Kandi ibyo yarabyubahirije.
Mu by’ukuri, igihe umuyaga washakaga kuroha ubwato barimo, uwo mugabo wa Ella yabonye mu nzozi ze ko Ella yaje agafata ubwato, akabubuza kubirindurwa n’umuyaga, bityo akangutse amenya ko amasengesho y’umugore we ariyo akesha kurokoka. Ella amaze gupfakara (mu mwaka w’1226), yashatse ko mutagatifu Edimondi amubera umuyobozi wa roho, nuko ashinga ikigo cy’abihayimana badasohoka b’abasharitireze (Chartreuses) ahitwa Hinton, ashinga n’ikindi kigo cy’abihayimana badasohoka (moniales) bisunga mutagatifu Agusitini babaga i Leyikoki (Laycock) mu ntara ya Lankashaya (Lancashire), kandi Ella ni we wabaye umuyobozi wa mbere w’icyo kigo.
Olive UWERA