Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 GASHYANTARE

Itariki nk’iyi mu 1885,  ni bwo inama ya Berlin yasojwe, ikaba yari ihuriwemo n’ibihugu by’i Burayi byashakaga kwigabanya ibihugu by’Afrika.

Muri iyi nama, igihugu cya Congo (Repulbulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) cyahawe umwami w’Ububiligi Léopold II, gihabwa izina rya Etat Indépendant du Congo (Leta Yigenga ya Congo).

Urubuga rw’amateka www.herodote.net ruvuga ko ibihugu by’i Burayi byigabagabanije uko bishaka Afrika kuko byayifataga nk’ubutaka butagira nyirabwo. Iyi nama ariko yanakuyeho icuruzwa ry’abirabura bakurwaga muri Afrika bakajyanwa kugurishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inama ya Berlin yamaze amezi atatu n’igice kuko yari yatangiye ku itariki ya 15 Ugushyingo 1884. Yari yahuriyemo ibihugu byashakaga inyungu muri Congo ari byo: Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa na Portugal.

Ibindi byaranze itariki ya 26 Gashyantare mu mateka

1606: Umuholandi Willem Janszoo n’ikipe bari kumwe babaye abantu ba mbere bo ku mugabane w’Uburayi bageze muri Australia, ubwo bahageraga bibeshye ko ari muri Nouvelle-Guinée.

1790: Ubuyobozi bw’igihugu cy’Ubufaransa bwagabanijwemo iki gihugu uduce 83.

1909: Ubwami bwa Ottoman (Turukiya y’ubu) bwemeye ko igihugu cya Bosiniya cyomekwa kuri Autriche-Hongrie bihosha umwuka mubi wari mu Burayi kuko ibihugu byinshi biwugize byifuzaga Bosiniya kuva Autriche-Hongrie yayitwara mu Ukwakira 1908.

1914: Ubwato bumeze nk’ubwa Titanic byari byakorewe mu gihe  kimwe bwitwa Britannic bwafunguwe ku mugaragaro. Titanic yo yari yafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 31 Werurwe 1911.

1952: Uwari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ari we Winston Churchill yatangaje ko igihugu cye cyakoze igisasu cya kirimbuzi kandi ko kigiye kukigeragereza.

1986: Corazon Aquino yagizwe Perezida wa Philippines nyuma y’ihunga rya Ferdinand Marcos Marcos wahayoboraga.

Corazon Aquino, wayoboye Phillippines ubwo perezida Ferdinand Marcos Marcos yari amaze guhunga.

1993: Igisasu cyarashwe ku nzu y’ubucuruzi ya World Trade Center yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hapfa abantu 6 abandi basaga 1000 barakomereka.

2004: Uwari perezida w’igihugu cya Macédoine ari we Boris Trajkovski yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Bosiniya.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1958: Greg German, umunyamerika ukina filime.

1961: Virginie Lemoine umunyarwenyakazi wo mu Bufaransa.

1986:  Leila Lopes, umukobwa wo muri Angola wabaye Nyampinga w’iki gihugu mu 2011 na Nyampinga wahize abandi mu rwego rw’isi mu 2011( Miss Universe 2011).

1993: Tailor Dooley, umunyamerikakazi ukina filime.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none

Nestori, umwepisikopi wahowe Imana (+251)

Nestori yari umwepiskopi wa Majidosi mu ntara ya Pamfiliya, mu gihugu cya Turukiya y’ubu. Iteka ritoteza abakirisitu ry’umwami w’abami witwaga Desi ritangajwe Nestori yabwiye abakirisitu be guhunga, we aguma aho. Bohereza abamufata abimenye arabasanganira. Bamushyira abacamanza. Baramubwira bati : “Twagira ngo utubwire ko wemera gukurikiza iteka rya Kayizari ryo gusenga imana z’igihugu n’iz’abanyaroma”. Nestori arabahakanira, birabarakaza cyane. Nuko bamurambika ku gitanda gifite rasoro zikurura amaguru n’amaboko impande zose byo kuyatanya.  Bamushishimuza umubiri ibyuma by’ingobe bamutikuraga. Uko bamugiriraga nabi, akavuga ko azakomeza gusingiza Imana ye. Barushaho kurakara cyane, bategeka ko abambwa ku musaraba nka Kirisitu yahamyaga. Ngurwo urupfu Nestori yapfuye.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here