Akarere ka Nyanza hamwe mu gihugu hakigaragara imirire mibi ndetse n’igwingira , bavuga ko imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi, ndetse n’ubukene ku miryango imwe n’imwe biza ku isonga mu bitera iki kibazo,
Nyuma yo kureba icyaba gitera igwingira ndetse n’imirire mibi cyane ko kiri mu bibangamira imibereho myiza y’abaturage mu gihugu muri aka Karere ka Nyanza imyumvire y’ababyeyi bamwe ikiri hasi, ndetse n’ubukene kuri bamwe biri ku isonga, aho usanga ababyeyi badafite ubumenyi ngo bamenye uburyo bwo kugaburira umwana. Aha akaba ari naho bahereye bashyiramo imbaraga mu kijyanye n’ubukangurambaga nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’aka Karere Ntazinda Erasme.
Mu magambo ye yagize ati” Ibintu by’ingenzi twabonye bitera imirire mibi icyambere ni imyumvire y’ababyeyi usanga badafite ubumenyi ngo bamenye uburyo bwo kugaburira umwana. Ugasanga umubyeyi afite inkoko aragurisha amagi kugira ngo agurire umwana fanta. Icyo twahereyeho rero ni ukubanza kwigisha kugira ngo bamenye uburyo bwo kugaburira abana, bamenye indyo yuzuye icyo aricyo ndetse n’uburyo bwo kuyitegura.”
Uyu muyobozi avuga ko gahunda yo guhindura imyumvire ari urugendo, aho babikora muri gahunda zigiye zitandukanye muri zo hari aho bahuriza hamwe abagore batwite kugira ngo babigishirize hamwe uko bagomba gutangira kwita ku mwana kuva agisamwa.
Yagize ati:” Muri gahunda yo gutegura abagore batwite, muri buri kagari hari ihuriro bagomba guherekezanya kugeza muri ya minsi igihumbi, umwana amaze kugira imyaka ibiri. Barahura bakigishwa uburyo bategura indyo yuzuye kugira ngo bazamenye kwita ku mwana kuva bakimitwite.”
Ikindi kibazo yagaragaje bagihura nacyo ni ikijyanye n’ubukene aho hari imiryango imwe n’imwe uretse aho gutura gusa ntayindi sambu baba bafite bashobora guhinga.
Yakomeje agira ati” Ikindi ni ubukene, aho ubona hari umuntu udafite isambu namba nta munsi y’urugo, usanga ahora aca incuro, umuntu utanafite imirire ihagije no kumubwira ibitunga umubiri biba ari ikibazo. “
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo mu mwaka wa 2019, hashyizweho ikigega gikorera mu mirenge yose gifasha abo bana bakomoka mu miryango ikennye cyangwa n’undi wese waguye mu kibazo cy’imirire mibi.
Ikibazo kandi cy’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi cyanagarustweho na Uwibogoye Ruth Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Karama akaba anashinzwe n’irerero mboneza mikurire ry’abana bato(Aho buhurizwa abana bato mu midugudu kugira ngo bitabweho n’ababifitiye ubumenyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira) muri uyu mudugudu aho yagaragaje ko bafata umwanya bigisha ababyeyi inshingano zabo ku bana babo kuva bagisamwa.
Yagize ati” mu irerero hanigishirizwa ababyeyi ko bagomba kwita ku mwana agisamwa barya indyo yuzuye, hano nanone dukangura ubwonko bw’umwana ibi bikorwa twigisha umugabo n’umugore uruhare rwabo nk’ababyeyi. Aho umugabo yita ku mugore we n’umwana atwite amurinda ihohoterwa ndetse akorakora kunda aganiriza umwana umugore atwite amuhamagara mu izina kuburyo umwana yumva ababyeyi be akiri munda.”
Ministeri y’ubuzima igaruka kuri iki kibazo ndetse n’ingamba
Habarurema Gaspard ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu kigo cy’ubuzima (RBC) na Ministeri y’ubuzima agaruka ku igwingira icyo aricyo ndetse n’imirire mibi nawe yagaragaje ko ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi kiza ku isonga ry’ibitera imirire mibi ndetse n’igwingira.
Mu magambo ye yagize ati « Igwingira ni ingaruka z’imirire mibi, iyo umuntu atariye intungamubiri zihagije, bakavuga igwingira umwana afite imyaka ibiri. Kuva umwana agisamwa iyo umubyeyi we atafashe intungamubiri zihagije, umwana akavuka agakura iyo ageze ku myaka 2 nibwo bavuga igwingira. Kandi iyo arengeje imyaka 2 akigwingiye biba birangiye ntashobora gukira. “
Yakomeje avuga ko Igwingira rigaragarira cyane mu gikuriro, ibiro umwana afite, uburebure ariko cyane cyane igwingira rikagaragarira no mu mutwe mu mikurire y’ubwenge. Kwakundi umwana agera mu ishuri bamwigisha ntagire ikintu afata, ukabona ntatekereza neza. Ariko ibi bivugwa ku myaka ibiri, mu minsi igihumbi y’umwana.
Habarurema yakomeje agaragaza ko hari imbaraga zashowe kugira ngo iki kibazo gikomeze kubonerwa igisubizo aho yagize ati “Imbaraga zashowe mu kurwanya igwingira, habaye ibikorwa bitandukanye, by’inzego zitandukanye, bidakozwe na Ministeri y’ubuzima gusa cyangwa iy’umuryango. Ahubwo inzego zose zashyizemo imbaraga, habaho kwigisha abaturage, kuko ikibazo cyambere cyari imyumvire. Aho umubyeyi atari azi ko agomba kugaburira umwana ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri. Iki nicyo kintu cyambere twabanje kurwana nacyo. “
Muri ubu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire, nibwo habayeho kwigisha uko babona ibyo biryo ari nako haje akarima k’igikoni, bakagenda babigisha kworora ko n’abafite amagi n’amata batagomba kubigurisha byose ko mbere na mbere bagomba gusagurira abana babo.
Imibare iheruka gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ivuga ko igwingira mu Rwanda rihagaze kuri 33% mu gihugu cyose, bivuye kuri 38% mu mwaka wa 2018. Naho Kuva uyu mwaka watangira muri aka Karere hagaragaye abana 205 bafite imirire mibi, naho muri uku kwezi turangije kwa Gicurasi, abana 6 bari mu bitaro kubera imirire mibi.
Mukazayire- Youyou