Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Abatoya ntibagapfe, bararenga barashira…” Inkomoko:

“Abatoya ntibagapfe, bararenga barashira…” Inkomoko:

Nyiratunga yaratumye ngo abatoya ntibagapfe bararenga barashira!!

Iyi ni imvugo yamenyekanye cyane mu bitekerezo bya rubanda, Byumvuhore Jean Baptiste nawe arabiririmba mu ndirimbo  Nyiratunga n’ubwo ibitero byayo ntaho bihuriye n’imvano y’iyi mvugo!

Nahise nibaza nti: Mbese koko Nyiratunga yabayeho?

Niba yarabayeho yari muntu ki? Ese kuki aya magambo yavuze yabaye inyamamare ica inkora mu bihe ikangana Umugani i Rwanda? Yayavugiye iki?

Wowe dusangiye ibi bibazo nkundira dusangire n’iyi nkuru itumara amatsiko!

Ku ngoma y’Umwami Cyilima Rujugira igenurwa mu 1675, ibihugu bikikije u Rwanda byararwikomye bijya umugambi wo kurutera bikarugabana rugahara amaboko rukazima, mu buzima bw’u Rwanda rero icyo cyago cyerezwaga umutabazi wo kurucunguza amaraso ye ay’abanyarwanda akishyukana mu Rwanda amahoro n’amahe!

Muri ibyo bihugu rero hari harimo n’u Burundi ari naho umutabazi yitanze! Uwo mutabazi rero ni Gihana Nyamihana wa Cyilima Rujugira akaba umugabo wa Nyiratunga bakaba bari batuye ku Muyange wera ibisabo mu Ruhango rwa Mutakara na Nangingare ubu niho hubatse ishuri rya Muyange!

Icyapa kiranga ishuri ry’i Muyange.

Hakaba ku gicumbi gikuru cy’Abanana bazwimo Butera bwa Nturu ya Nyirimigabo ya Marara ya Munana wendwaho inzu y’Abanana akaba uwa Gihana Nyamihana nyine umutabazi ku ngoma ya se Cyilima Rujugira!!

Ndabarasa rero umuvandimwe wa Gihana Nyamihana yimye ingoma ya se Cyilima Rujugira yimana irya Kigeli aba Kigeli Ndabarasa atanze nawe Sentabyo ahabwa uruharo ngo arwigize imbere yimana irya Mibambwe gusa ntiyatinda ku ngoma ku bw’ubwiko bwa Gatarabuhura umuvandimwe we washakaga kumwaka ingoma! Muri icyo gihe rero nibwo abiru bateguriye umuhiigo Mibambwe Sentabyo baca iraro kwa Nyiratunga bukeye Nyiratunga asama Gahindiro umwana rukumbi wa Mibambwe Sentabyo!

Birumvikana rero ko arakagozi nyabugingo gatuma u Rwanda rudacika karusamye ubwiko burwasamiye!

Ugenekereje isano, Mibambwe Sentabyo yari nk’umwana wa Nyiratunga kuko Sentabyo ni uwa Kigeli Ndabarasa umuvandimwe wa Gihana Nyamihana umugabo wa Nyiratunga bakaba bene Cyilima Rujugira !

Ku Muyange wera ibisabo ahahoze urugo rwa Gihana Nyamihana na Nyiratunga!

Nyuma y’itanga rya Mibambwe Sentabyo azize ubushita himye uruhinja rwe na Nyiratunga arirwo Gahindiro ka Mibambwe rwimana irya Yuhi, ruba Yuhi Gahindiro.

Muri icyo gihe rero Gatarabuhura ka Kigeli Ndabarasa nk’uko twabibonye haruguru ko yashakaga kwaka umuvandimwe we ingoma agatanga atarabigeraho nyuma yaje gutegura igitero simusiga kigamije kwica Yuhi Gahindira na Nyirayuhi Nyiratunga agahita yigarurira ingoma maze Umucyaba Rusuka rwa Temahagari wa Nangikinyoma amugira inama yo kutarwana ngo yimarire ingabo kandi zose ari ize, ahubwo amwemerera kumugeza rwihishwa aho Umwami n’Umugabekazi bari akabica maze agahita yima ingoma nta nkurikizi, Gatarabuhura yumva iyo nama ari inyamibwa ayemera ubwo, gusa Rusuka ahita ajya kuburira ibwami ngo bashake insinzi ibera ingoma Inganji.

Bakigana ingishiro ngo bereze imana kuganza, Kiyange yemera kwitanga mu kimbo cya Nyiratunga agapfa maze na Nyiramuhanda yijishura Rubanzangabo wanganana na Gahindiro ngo apfe mu cyimbo cy’Umwami abe umutabazi w’ingoma!

Imana ya Rusuka rwa Temahagari wa Nangikinyoma aha ni mu gikari cy’ibwami kwa Yuhi Gahindiro.

Nk’umubyeyi wese n’impuhwe zibaranga Nyiratunga arebye uko u Rwanda rugeze aho gucungurwa n’ibibondo by’inzirakarengane niko kuvuga amagambo yuje agahinda aho yari yazigamwe mu Kabambati na Gahindiro ke atuma i Kaganza ka Muganza agira ati: “Abatoya ntibagapfe mushake icyanzu cya Rubanzangabo!” ariko rero ntibyakunze kuko Gatarabuhura yari yahageze kare akabica bombi aziko yishe Umwami n’Umugabekazi!

Bukeye rero Umwami agarurwa i Kaganza indamutsa isuka iramutsa, Gatarabuhura yitegura kwimikwa agira ngo ibwami ntibaramenya ko Umwami yatanze ariko rijya kurenga yumva umurishyo ubikira Umwami ahita amenya ko ari umutego yatezwe akica umutabazi yigira inama yo guhunga ntibyamuhira arafatwa aratangwa nyuma Rusuka agororerwa icyubahiro n’intaho mu gikari cy’ibwami kugeza na n’ubu imana ya Rusuka wacunguye ingoma ya Yuhi Gahindiro iracyahari i Kaganza ka Muganza!

Nyiratunga rero yari yarabonye umugabo we Gihana Nyamihana aba umutabazi i Burundi ari umugabo akongera kubona n’undi mutabazi w’uruhinja ruguranwa urundi ngo u Rwanda rwoye kurara nze!

Mu gahinda gasaze arasaba ngo abatoya ntibagapfe ariko bararenga barashira!

Ubundi Umugabekazi icyo yavugaga cyabaga itegeko ariko kuba ibi bitarabaye uko byavuzwe byabaye impamvu yo guhora mu mitima ya rubanda bisa n’umugani bitonda ibihe na magingo aya!

Nshuti Gasasira Honoré

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here