Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagabo baboneje urubyaro bemeza ko ntacyo bibangamira mu gutera akabariro.

Abagabo baboneje urubyaro bemeza ko ntacyo bibangamira mu gutera akabariro.

Mu gihe hari amakuru menshi abantu bavuga ko umugabo waboneje urubyaro, bigira ingaruka mbi cyane cyane mu kijyanye no gutera akabariro, bo babihakana bivuye inyuma ko ntaho bihuriye.

Ibi ni muri bimwe bigarukwaho cyane ubwo bavuga ko abagabo baringanije urubyaro, batabasha gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba intandaro yo kumva ko bigomba guharirwa abagore. Nyamara ubu bukaba ari mu bumwe mu buryo bukoreshwa n’umuryango baboneza urubyaro ndetse no kubyara abana bashoboye kurera kimwe mu bisubizo birambye byo kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Twaganiriye na bamwe mu bagabo bakoresheje ubu buryo bo mu Karere ka Rubavu bahisemo gukoresha ubu buryo bitewe n’impamvu zitandukanye, aho bamwe bagaragazaga ko umugore we yakoresheje uburyo bwose bikanga, aho gukomeza kubyara we ahitamo kuboneza urubyaro. Undi agaragaza ko we nyuma y’uko yumvise ubukangurambaga, yumvise nawe yaboneza urubyaro bidasabye gusa ko byaba umugore, ahubwo abitewe n’uko abona ko ari igisubizo cy’imibereho myiza y’abana babo.

Niyongabo Musa Dieudonne umugabo w’abana bane wo Murenge wa Rubavu, asobanura impamvu yamuteye kuba ariwe ufata umwanzuro wo kuboneza yagize ati“Hari ukuntu umugore wanjye yabyibuhaga, akabyibuha mu buryo budasanzwe, ku buryo ubona bidafututse. Ubwo mpitamo kuyoboka ubwo buryo kuko nabonaga ari impinduka zanamutera n’ibindi bibazo.”

Gusa Niyongabo yakomeje avuga ko bagenzi be harimo n’abo basangiraga agacupa batangiye kujya bamwihunza , bavuga ko yagiye kwikonesha atabasha no gukora imibonano mpuzabitsina byarangiye, ibyo we ahakana avuga ko ntaho bihuriye no kuboneza urubyaro.

Yakomeje agira ati “Hari uwo nabwiye nti ‘ese uragira ngo uze ku idirishya,  uze mu byo kumviriza?’ Rwose umubiri uba uri gukora neza, nta kibazo, ntaho bihuriye.”

 Niyibizi Laurent wo mu Kagari ka Nengo, mu Murenge wa Rubavu nawe waboneje urubyaro mu mwanya w’umugore we, nyuma y’uko bari bamaze kugira abana umunani, avuga ko yumvise ubukangurambaga  ndetse n’undi mugabo wari waramubwiye ko yaruboneje nawe ntiyagira ikibazo na kimwe, yahise afata umwanzuro wo kuba ariwe waboneza urubyaro ndetse akaba ahamya ko nta kibazo na kimwe byateje.

Yagize  ati: “ Nta kibazo rwose umuntu agira, gutera akabariro birakomeza kandi n’imibanire yanjye n’umugore ni myiza nubwo bamwe baba bavuga ko byakurura ubwumvikane buke. Kwifungisha ni ibintu byoroshye nta n’umwanya munini umara kwa muganga.

Niyibizi Laurent avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro aribwo yabanaga gusa nk’umwanzuro wo kudakomeza kubyara abana badafitiye ubushobozi. Kandi ko ameze neza

Niyibizi akomeza avuga ko iyo ataza kuboneza urubyaro bari gukomeza kubyara abandi bana kandi mu bigaragara badafite ubushobozi bwo kubarera kuburyo byari no kubakururira ibyago byo kujya mu mirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko hari gukorwa ubukangurambaga buhindura abagabo imyumvire mu kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Imyumvire kuri iki kintu cyo kuboneza urubyaro cyane cyane bishingiye ku myizerere bisa nkaho bigenda gacye. Kwigisha bihoraho, uretse no kuboneza urubyaro, hari amadini atanabyemera, niyo yaba afite ikigo nderabuzima akaba atemera ko bikorerwamo, tukaba dushaka igisubizo ku ruhande. Uko tugenda twegera abaturage bagenda babyumva.”

Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abagabo 76  baringanije urubyaro.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique

Mu gihe u Rwanda ruhanganye no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, byagaragaye ko kuboneza urubyaro ari imwe mu nkingi ya mwamba zifasha mu kubaka igihugu gifite umuryango uhamye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarushimibare NISR, igaragaza ko mu 2015 abakoresheje uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bavuye kuri 53% bagera kuri 64% mu 2020.

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here