Home INGO ZITEKANYE Kutagira amakuru bituma bamwe mu bagore bahera mu bukene

Kutagira amakuru bituma bamwe mu bagore bahera mu bukene

Bamwe mu bagore bamikoro make bo mu murenge w’igice cy’icyaro wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira amakuru yabafasha kugirana imikoranire nibigega bibateza imbere.

Umurenge wa Cyabakamyi wo mu karere ka Nyanza bigaragara ko uri mu gice cy’icyaro bamwe mu bagore bawutuyemo bavuga ko bitewe no kuba nta makuru ahagije bafite, usanga gutera imbere kwabo bikiri inzozi.

Aba bagore kandi bagaragaza ko bugarijwe nubukene bitewe no kutagira amakuru yabafasha gukorana nikigega cya BDF, gifasha urubyiruko nabagore bamikoro make kubona ingwate. Ibi bituma kubona inguzanyo mu bigo byimari bibagora ntibabashe kwivana mu bukene.

Bati”Iterambere ryabagore na cyabakamyi rirashoboka ariko bafite amikoro make, ubwo rero urumva ko tutakwiteza imbere my gihe tugifite ikibazo cy’amikoro. Hagize nkinkunga iza twakora, yewe n’inguzanyo ije twakora. Gusa ariko ibyo by’inguzanyo za BDF ntabyo tuzi.”

Umuyobozi wa Sacco Cyabakamyi, Habanabakize Thomas Sankara, na we avuga ko hari abagore bitabira kwizigamira no kubikuza, ariko byagera ku kwaka inguzanyo bagahura ninzitizi zo kutagira ingwate. Yunga mu ryaba bagore ko bakeneye kwegerwa bagasabonurirwa imikorere ya BDF na service zayo ndetse nibyo basabwa kugirango bafashwe mu kubona ingwate.

Thomas yagize ati” abadamu bitabiriye gukorana na banki ni 671, iyo ugiye munguzanyo abadamu 29 nibo bafash inguzanyo ndetse muri uyu mwaka abafashe inguzanyo ni 12, impamvu badahabwa inguzanyo ni uko batagira ingwate, ubwo bwishingizi BDF ibemerera binyuze muri SACCO nta makuru baba bayifiteho tubona BDF yasobanura gahunda iba ifite kumuturage bikamenyekana.”

Umuyobozi wishami rya BDF mu karere ka Nyanza, Mbanzineza Leopold, arizeza ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage service bashobora guhabwa na BDF nuburyo bakorana nayo bakiteza imbere.

Ati”BDF ibyo ikora itanga 75℅ kungwate yurubyiruko nabadamu, gusa ntidukorana na SACCO gusa kuko dukorana nizindi banki. Icyo turi bukore ni ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha imikorere na serivisi za BDF ndetse tuzahera muri Cyabakamyi kuko iri kure cyane, ndetse urabona ko service zacu hariya zikiri nke.”

Umuyobozi w akarere ka Nyanza Ntazinda Ersme, asaba abagore bafite ikibazo cyo gukorana nibigo byimari ndetse nikigega cya BDF kwegera ubuyobozi bwumurenge wabo wa Cyabakamyi bukabasobanurira ibijyanye nuburyo bafashwa kubona inguzanyo.ariko kandi ko Ubuyobozi bwakarere nabwo bwizeza ko bugiye gushyira imbaraga mu kubegera hagamijwe kubasobanurira gahunda zose zihari zababafasha kwiteza imbere.

Ntazinda ati” gahunda yo guhangana n’ubukene cyane cyane mu byiciro binyuranye ni gahunda ya leta yashyizweho na BDF na gahunda yo gufasha abatishoboye muburyo bwihariye, ariko nibigaragara ko batazizi icyo twakora ni ugufata umwanya wo kuzongera kuzibigisha no kubakangurira kugira ngo bamenye uko zikora bityo turebe uko bazigana biteze imbere.”

Kugeza ubu imibare itangazwa numuyobozi wishami rya BDF mu karere ka Nyanza, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu kwezi kwa 10/2022, mu bantu 102 bunganiwe na BDF mu kubona ingwate itangwa mu bigo byimari kugirango babashe guhabwa inguzanyo, abagore ari 35.
Naho mu gufasha abantu kuzahura ubukungu bwabo bwahungabanyijwe nicyorezo cya covid 19, BDF yatanze ubwunganizi ku bantu 143 harimo abagore 50.

Ni mu gihe inguzanyo yatanzwe mu buhinzi n’ubworozi ku bize Kaminuza (Agribusiness loan) muri 6 bayihawe harimo ibigo byubucuruzi bine byabagore.

Icyakora hashingiwe ku makuru atangwa nubuyobozi bwa Sacco Cyabakamyi, muri iyi mibare nta bagore bo muri uyu murenge bafashijwe na BDF kwivana mu bukene. kuko ngo nta raporo nimwe iyi Sacco ifite yumugore numwe mu bakorana nayo waba yarafashijwe na BDF kubona inguzanyo.

Mukanyandwi Marie Louise 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here