Zinedine zidane, umwe mu bakinyi bakunzwe cyane mu mupira w’amaguru, yabwiwe amagambo abenshi bahamije ko atari meza, kuburyo yababaje abantu b’ingeri zitandukanye,ibyatumye Perezida Emmanuel Macron yinjira muri iki kibazo.
Nubwo ntacyo Zidane yavuze, ntibyabujije ko bamwe mubakomeye mu Gihugu cy’Ubufaransa barimo abanyapolitiki no mu mukino w’umupira w’amaguru, ndetse na perezida Emmanuel macron, bahagurukijwe n’amagambo yavuzwe na prezida w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
Noel le Graet wari amaze igihe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa yakojeje agati mu ntozi ,ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru cyaho mu Bufraansa cya RMC,ubwo yabazwaga icyo atekereza kukuba Zinedine Zidane atarahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abafaransa (Le blues).
Uyu mugabo yishongoye kuri zidane avuga ko atari kwitaba na telephone ye niyo amuhamagara.
Ibi Noel le Graet yabivuze nyuma yuko yaramaze kongerera amasezerano usanzwe ari umutoza w’iyi kipe y’igihugu,Didier deschamps.
Uyu mugabo w’imyaka 81 kandi yavuze ko umusaruro Zidane yagize nka Kapiteni wa Les Bleus atari wo gusa watuma ahabwa izindi nshingano, ku buryo yashobora kuyobora Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Noël Le Graët yongeye ko atazi ndetse atanitaye ku byo Zidane yagezeho. Yamusabye kujya ahandi yifuza, aho yanibukije abafana ko niba hari abategereje ko Deschamps yagenda baheba.
Ibi byakuruye umwuka mubi mubufaransa, bituma abarimo rutahizamu ugezweho muri iyo kipe Mbape kylian,Ministiri wa Siporo, imikino ya Olempike na Paralempike mu Bufaransa, Amélie Oudéa Castéra, umutoza wa paris Saint Germain ndetse n’abandi batandukanye mu Bufaransa bagaruka kuri aya magambo y’uyu wari muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru mu Bufaransa. Bamwe ntibanatinye kuvuga ko aya magambo nta kinyabupfura kirimo ndetse anasabirwa kwegura cyangwa akeguzwa.
Kuri ubu Noel le graet ari mu mazi abira kuko peresida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yiyemeje gukemura iki kibazo nk’uko bitangazwa na RMC ikinyamakuru gikorera mu Bufaransa cyemeje ko Emmanuel Macron yatangiye ibiganiro na Michael platin ngo amwumvishe ko agomba gusimbura Le Graet.
Michael platin arautse abonye aka kazi, kaba ariko kambere akoze nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko rwo mubusuwisi, aho yari yahamijwe ibyaha bya ruswa ubwo yayoboraga impuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’Uburayi (UEFA).
Amagambo y’uyu mugabo yababaje ubuyobozi bwa Real Madrid, aho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bamaganye amagambo ya Noel Le Graet ndetse basaba ko yakurikiranwa.
Noel Le Graet nyuma yo gushyirwaho igitutu yafashe umwanzuro wo kwegura kuri izi nshingano. Iyi ntebe y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe yari ayimazeho imyaka 12, ni intebe yicayeho muri 2011 asimbuye Jean-Pierre Escalettes nawe wari weguye kubera ibibazo byari byaragaragaye mu ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cya 2010.
Ku ngoma ya La Graet, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi cya 2018 ndetse igera no ku mukino wa nyuma wigikombe cy’isi, ndetse na Euro yo kumugabane w’Uburayi.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney