Inzu bwite y’umunyamuziki Papa Wemba, icyamamare mu njyana ya Rumba ya Congo, leta igiye kuyigira inzu ndangamurage w’iyi njyana yamamaye ku isi.
Nk’uko abategetsi babivuga, Leta igiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo yari yemeje ko izakora ubwo uyu munyamuziki yapfaga mu myaka irindwi ishize.
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri ufite ubugeni n’umurage mu nshingano arashyikiriza inzu ya Wemba Ikigo cy’Inzu Ndangamurage cya RD Congo ari nacyo kizayihindura inzu ndangamurage ya Rumba ya Congo.
Papa Wemba, amazina ye ya nyayo ni Jules Shungu Webadio Pene Kikumba akaba yaragize uruhare runini mu guhindura iyi njyana y’umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980.
Muri iyi nzu ye iri mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariwo Kinshasa hazubakwamo studio ya muzika, nk’uko iriya minisiteri ibitangaza.
Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2021 injyana ya Rumba yashyizwe ku rundi rwego ubwo UNESCO yayigiraga kimwe mu bigize umurage w’isi ugomba kurindwa.
Papa Wemba ni umwe mu banyamuziki ba Congo bagize uruhare rukomeye mu kumenyakanisha Rumba ku isi iturutse aho ikundwa bikomeye muri Congo-Brazaville na Congo-Kinshasa.
Tariki 24 Mata(4) 2016, Papa Wemba yaguye kuri ‘scene/stage’ i Abidjan muri Côte d’Ivoire arimo aririmba mu gitaramo, ntiyagarutse mu buzima.
Niryo ryabaye iherezo ry’urugendo rwe rwa muzika rw’imyaka igera kuri 40.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Indirimbo ze nka Chacun pour soi, L’Esclave cyangwa Le Voyageur ni zimwe mu zakunzwe cyane kugeza n’ubu.
Leta ya Kinshasa isigaje gushyira mu bikorwa ibyo yemeye ko izubakisha ishusho ya Papa Wemba.
Reba hano indirimbo l’Esclave imwe muzakunzwe cyane ya Papa Wemba.
Titi Leopold