Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubumenyi buke mu ikurikirana n’isuzuma bikorwa ,ni imbogamizi mu ...

Ubumenyi buke mu ikurikirana n’isuzuma bikorwa ,ni imbogamizi mu gukora imishinga neza.

Umuryango ugamije guteza imbere ikurikirana bikorwa n’isuzuma bikorwa (Rwanda Monitoring and Evaluation organization) wagaragaje ko  bikiri ikibazo kuba nta mashuri ahagije yigisha ikurikirana n’isuzuma bumenyi, bigatuma ubumenyi bw’ababikora bukiri hasi.

Rwanda Monitoring and Evaluation organization(RMEO), ivuga ko imishinga ikorewe ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa bifasha ibigo n’imishinga kwirinda ibihombo cyangwa gusubira inyuma, aho bahera bagaragaza ko ari ngombwa cyane ko ibi abantu bahera mu mashuri babyiga, bakajya mu kazi bafite ubumenyi buhagije, aho kugira ngo bazajye kubyigira mu ishuri.

Rutazihana Esdras umuyobozi muri Rwanda Monitoring and Evaluation organisation, ushinzwe guhuza ibikorwa, avuga ko kuba mu mashuri bitahigishwa bikigoranye ko abantu babimenyera mu kazi baramaze kugeramo.

Yagize ati” Usibye ko mu Rwanda twagize amahirwe tukabona kaminuza imwe yigisha isuzumabikorwa n’ikurikirana bikorwa, ubundi ntayari ihari, kwari ugukora amahugurwa uri mukazi ukirwanaho, ariko byigishijwe hakiri kare byaba byiza natwe ubwacu tukaguma guhugurwa”

Esdras akomeza avuga ko kutubahirizwa  kw’ibyavuye mu ikurikirana bikorwa n’isuzuma bikorwa, biri mu bidindiza imishinga ntirangire,cyangwa ngo ishyirweho igipimo ngenderwaho. Aha nagarutse mu kuba abantu bafite ubumenyi buhagije, bamenya uko banitwara mu bihe bidasanzwe cyangwa by’amage.

Yakomeje agira ati“Mwabonye ko igihugu cyangwa isi yose yahuye n’icyorezo gikomeye cya covid-19. Ubu turi kwisuzuma ngo turebe uko umwuga wacu wakorwa no muri cyagihe cy’ibibazo bituma tudakora mu burwo busanzwe bwo kujya hanze yaho dukorera (field visit).”

Umukozi w ‘Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mwana,UNICEF, Karemera Pascal avuga ko bafasha kubaka ubushobozi no kongerera ubumenyi abafite uburyo bwo gushyira imishinga mu bikorwa,ariko hakigaragaramo  imbogamizi.

Ati“Imbogamizi zigihari ni uko isuzumabikorwa n’ikurikirana bikorwa  bitigishwa muri za kaminuza bagenda bayigira mu kazi , urumva ko ubumenyi bukiri hasi, ikindi abakora imishinga ntibashyira amafaranga mu isuzumabikorwa n’ ikurikirana bikorwa ugasanga kugera ku ntego bigoye”.

Aba bose kandi bahurira mu kuba hagomba kubaho  imikoramire n’inzego za Leta kugira ngo umwuga w’isuzuma bikorwa utere imbere  hongerwa ubumenyi, no gufasha abakora  imishinga itandukanye gutera imbere. Ibi byagarustweho  mu cyumweru cyatangijwe mu kumenyesha abanyamuryango ba Rwanda Monitoring and Evaluation organisation  n’abandi babishaka kumenya akamaro  kabyo.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here