Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro : bibukijwe ko kwibohora kwiza ari ukwibohora mu rugamba rw’ iterambere.

Kicukiro : bibukijwe ko kwibohora kwiza ari ukwibohora mu rugamba rw’ iterambere.

Mu kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29 ,itariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza uyu munsi, bakishimira ibyagezweho .

AKarere ka Kicukiro naho hizihijwe uyu munsi hatahwa ibikorwa byinshi bitandukanye byagezweho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abandi baterankunga, birimo imihanda, inzu mberabyombi, y’ Umurenge wa Kanombe ndetse n’inyubako zizakorerwamo ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Nyarugunga.

Hatashwe ibikorwa by’iterambere

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bishimira aho igihugu kigeze, mu iterambere kuko kwibohora kwiza ari ukwibohora mu iterambere.

Nkundimana Evaliste yagize ati” Kwibohora nyakuri ni ukwibohora ingoyi y’ubukene, ukarwana urugamba rw’iterambere bishingiye ku kuba buri munyarwanda yakora ikiri mu bushobozi bwe kugirango we ubwe abashe gutera imbere, kuko iyo iyo umuturage yateye imbere n’igihugu kiba giteye imbere”

Umuyobozi w′Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yavuze ko kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 29 ari umwanya wo kurebera hamwe ibyo Abanyarwanda bagezeho, bakanongera kureba icyo kwibohora bivuze.

Yagize ati” Ibikorwa nibyo bigaragaza kwibohora nyakuri aho abaturage bamaze kumva uruhare rwabo, ariko tunabasaba ko ibyo bagizemo uruhare bakora, tugira n’uruhare mu kubisigasira”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye.

Yagize ati” Urugamba rw’amasasu rwararangiye, ubu tugeze mu rugamba rwo kwiteza imbere kugirango ubukungu bw’Igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage byihute ndetse abaturage babigizemo uruhare”

Abayobozi bose bagarutse mu kuba Kwibohora kwiza, ari umusingi w’iterambere.

Mu Karere ka Kicukiro hatashywe ibikorwa binyuranye, birimo imihanda iri muri Niboye ingana n’ibirometero 4, yatwaye Miliyoni 152,110 mu Murenge wa Nyarugunga hatahwa inzu iri ku buso bwa metero kare 840, yuzuye itwaye hafi miliyoni 505, hanatahwa inzu mberabyombi y’umurenge wa Kanombe.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here