Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gahanga: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gusigasira ibyagezweho mu iterambere.

Gahanga: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gusigasira ibyagezweho mu iterambere.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagali ka Karembure Umurenge wa Gahanga bavuga ko bishimiye iterambere bagejejweho mu mwaka wa 2022-2023.

Ibi byatangajwe mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023, yahuje abaturage n’abanyamuryango bo mu kagali ka Karembure, mu Umurenge wa Gahanga, barebera hamwe ibyagezweho n’uburyo bwo kubisigasira, ndetse banatangaza ibindi bikorwa bateganya kuzakora umwaka utaha.

Nyirakamana Vestine avuga ko ibyo bishimirara ari byinshi kuko byabagejeje ku iterambere.
Yagize ati” Ibyo twashimira umuryango wa FPR Inkotanyi ni byinshi watugejejeho nko mu miyoborere myiza twegerejwe ibigo by’amashuri, amavuriro, gukura abana mu mihanda bakabasubiza mu mashuri no gushishikariza abantu gutanga ubwisungane, no kujya muri ejo heza, ibi byose ni ubudasa bwa FPR Inkotanyi”

Uwimpuhwe Philomene nawe yagize ati” Uyu muryango nawugiyemo mfite imyaka 11 none ngize imyaka 38, icyo twishimira ni iterambere ry’umuryango, twegerejwe amashuri, amavuriro, abana bariga bitagoranye dufite amarerero yoroheje afasha abana kubona aho basigara, ibyo byose tubikesha iterambere ry’Igihugu cyacu”

Umunsi waranzwe no kwishimira ibyagezweho ndetse n’ingamba nshya.

Rutembesa Joseph ni umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Karembure nawe avuga ko umuryango umaze kubageza ku iterambere.

Yagize ati “Tumaze kugera ku bintu byinshi mu muryango birimo ibigaragarira amaso cyane nk’amashuri,ubwisungane mu kwivuza,Ejo Heza,ibyo byose tubikesha umuryango wa FPR. Hari iterambere ry’imihanda, ibikorwaremezo bitandukanye.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karembure, Ineza Julienne, yavuze ko ibyagezweho ari byinshi ariko bigomba gukomeza gusigasirwa.

Yagize ati” Ibyagezweho muri aka Kagali kacu ka Karembure harimo imiyoborere myiza, twakoraga inteko z’abaturage tukareba ibibazo bafite tukabikemura, harimo n’iryango itabanye neza twafashije gukemura amakimbirane. Twashyize abantu muri ejo heza, twubakiye abantu 2 batari bafite aho kuba, tunabashakira akazi dukoresheje VUP, ubu rero turi kugerageza gusigasira ibyagezweho”

Abanyamuryango ba FPR mu Kagari ka Karembure bavuga ko bageze kuri byinshi bitandukanye birimo amarerero 17 yakiriye abana 687, bahaye abana 46 bava mu miryango itishoboyehaye imyambaro y’ishuri, bahawe abana 7 bavanywe igitagata na Nyamagabe babasha kubafasha kugera kunzozi z’imishinga yabo, aho umwe yahabwaga ibihimbi 450, naho abaturajye 800 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2022-2023.

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here