Home INGO ZITEKANYE Uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye, bwitezweho imbaraga mu gukemura byihuse ibibazo by’abana.

Uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye, bwitezweho imbaraga mu gukemura byihuse ibibazo by’abana.

Mu Rwanda hatangijwe umurongo wo gukemura uburyo buhuriweho n’ inzego zitandukanye ibibazo umwana ahura nabyo bikaba byitezweho gutanga umusaruro harimo gufasha umwana wagize ibibazo bitandukanye no guhabwa serivise zose umwana akenera.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) hakaba hafunguwe uyu murongo unoze wo gufasha abana bahohoterwa gutanga ikibazo cyabo kigakurikoranwa neza kugeza kirangiye.

Umugwaneza Aimée Carla uhagarariye abana ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, yagaragaje ibibazo abana ahagarariye bahura nabyo avuga n’ikibitera.

Yagize ati” Abana baterwa inda zitateganijwe, abagira ibibazo byo mu mutwe, abajya ku mihanda byose bitangirira mu rugo kuko babura ubucuti bw’ababyeyi babo”

Yanashimangiye ko uyu murongo washyizweho uzakemura ibi bibazo bahuraga nabyo.

Yagize ati” Ngendeye kubyo numvise bashaka kudufasha n’uburyo bashaka kuturinda ntekereza ko, nibikomeza ihohoterwa ry’abana rizagabanuka. Inzego zitandukanye nizifatanya imbaraga zabo zizafasha mukugabanya ibyo bibazo”

Ubu buryo buhuriweho, bemeje ko bugomba gufasha umwana neza, Kandi vuba.

Minisitri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine avuga ko uyu murongo ari ukugirango habeho gukorana n’inzego zitandukanye anahamagarira Minisiteri y’umuryango na NCDA kuko aribo bambere bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana.

Yagize ati”, Uyu murongo watangijwe uyu munsi ni ukugira ngo habeho gukorana n’inzego, ntabwo ari amategeko mashya, si politike nshya zo zirahari, ahubwo ni ukureba ngo umwana wahuye n’ikibazo arafashwa ate kukivamo, arahabwa ubutabera gute cyangwa ubuvuzi? Ariko noneho no gusubira mu buzima busanzwe araherekezwa ate? Niyo mpamvu usanga hari inzego zitandukanye zibihuriraho bidakuyeho uruhare rwa Minisiteri y’umuryango, ndetse n’ikigo gishinzwe kurengera abana NCDA kuko nibo bambere barebwa n’iki kibazo, ariko mukugikemura bisaba izindi nzego zitandukanye.”

Yakomeje agaragaza ko uyu murongo uje kugira ngo uzafashe kurinda umwana no kumuha ubutabera n’ubuvuzi bukenewe igihe ahuye n’ikibazo ndetse n’ubuzima muri rusange.

Wasangaga hirya no hino hakigaragara abana bahohotewe rimwe na rimwe ntibahabwe ubutabera Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikavuga ko imiryango ifite abana munshingano, n’inzego zirebwa n’iki kibazo nibafatanya kizakemuka

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here