Home AMAKURU ACUKUMBUYE #Kwibuka30: Mu murenge wa Gatenga bishimiye ko Twahirwa Séraphin yahamijwe ibyaha bya...

#Kwibuka30: Mu murenge wa Gatenga bishimiye ko Twahirwa Séraphin yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gatenga, bagaragaje intambwe imaze guterwa, banishimira ko Twahirwa  yamaze gukatirwa n’ubutabera, aho bahereye basaba abandi bataratanga amakuru kuyatanga.

Twahirwa Séraphin uzwi ku izina rya “Cyihebe”, akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, Uyu mugabo w’imyaka 65 wari umukuru w’Interahamwe i Gikondo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bubiligi anyuze muri Zaïre na Uganda.

Ibi babigarutseho, ubwo bagaragazaga ko habayemo uruhare rukomeye bw’abaturage bo mu Murenge wa Gatenga mu gutanga amakuru atandukanye kugira ngo ubutabera bugerweho.

Umuhando wabanjirijwe n’urugendo rwahagurukiye ku Murenge wa Gatenga berekeza Imurambi ahabereye ibiganiro.

Rutagengwa Jean Bosco Prezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Gatenga akaba ari nawe wari umusangiza w’amagambo muri uyu muhango,

Yagize ati” Séraphin wayoboye, abakase amaboko y’abantu umuntu akazajya agenda nta maboko agira, Séraphin wayoboye ibikorwa bibi cyane bitandukanye, Ubu yakatiwe burundu. Icyo ni ikintu cyiza ku banyarwanda bose cyane cyane abanyagatenga, Leta yacu idahwema, guhagarara mu mwanya ukwiye, ikabiharanira ikabirwanira kugira ngo ubutabera bukunde kubahekuye igihugu cyacu.”

Rutagengwa ati” Icyaha cya Jenoside uretse no mu Isi no mu ijuru bazakibazwa.

Rutagengwa yakomeje agaragaza ko icyaha kirimo kwica umuntu ntaho wagihungira aho yanagaragaje ko no mu Ijuru abantu bazabibazwa.

Yakomeje agira ati” Jenoside ni icyaha gikorerwa inyokomuntu, uko wabigenza kose niyo wagenda ukajya kwihisha iyo hepfo mu ishyamba, ubutabera igihe cyose, kuko icyaha kidasaza, biba bizashoboka bakazakugeraho. Ntabwo ari ibintu bihimbwa, ni icyaha isi yose yicara ikagisesengura ingingo ku yindi, ikacyemeza. Yego ni ubwo hari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bajya bavuga ibyo bishakiye, ariko amateka y’ubugizi bw’anabi yarandistwe no mu ijuru hari abazayabazwa.

Huss Monique Umuyobozi w’Akarere wungirije ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa nawe yabigarutseho, agaragaza ko gutanga amakuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusanzu ukomeye.

Yagize ati” Reka dushimire abatanze amakuru kugira ngo ubutabera buboneke, ariko nabwo dutange umukoro ku bataratanga amakuru. Uwo ni umusanzu kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, baruhuke mu mitima yabo, babashe kubona ababo. Abataratanga amakuru kandi bayafiyte, babizi mu mitima, banabitekerezaho, ariko igihe ni iki, kugira ngo ayo makuru atangwe ku mugaragaro.”

Huss Monique Umuyobozi w’Akarere wungirije agaragaza ko gutanga amakuru ari umusanzu w’ikirenga

Imyaka 30 ni myinshi kubara 1,2,3 ariko ni mike ku rugendo rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, babuze ababo…

Aya ni amagambo yagarustweho n’ Umuyobozi w’Akarere wungirije Huss Monique aho  yakomeje agira ati”Ni urugendo rurerure igihu cyakoze kugira ngo abantu twiyubake, ariko na none haracyari urugendo, ababyeyi bari aha mwongere mwibuke ko urwango ntacyo rumaze, mwongere mwibuke ko guhuza no kujya inama kugira ngo twubake iki gihugu, bidufasha twe abariho none, ariko nabwo bigafasha n’abana tubyara, bityo rero ababyeyi uko turi hano tugire uruhare mu kwigisha abana, icyiza cyo kubane neza, icyiza cyo kwubaka amahoro n’iterambere ry’igihugu twifuza.”

Abahagarariye inzego zitandukanye, bari bitabiriye kwifatanya n’abo mu Murenge wa Gatenga.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Gatenga yagaragaje ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda.

Yagize ati” Buri munyarwanda, keretse uwaba afite uko ameze kundi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ni gahunda ngaruka mwaka, ariko kwibuka bihoraho. Biri mu munyarwanda, uzi neza ibyabaye mu gihugu, ntabwo yatekereza ko twibuka rimwe mu mwaka. Duhora twibuka. Ntiwakwibagirwa umuvandimwe wawe wapfuye, Ntiwakwibagirwa agashinyaguro abantu bagiriwe, ntiwakwibagirwa uko igihugu cyasenyutse, Ntiwakwibagirwa amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kuko ni ibintu bikomeye.”

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  avuga ko umuntu utakwibuka yaba afite ukundi kwe kwihariye ateye!

 Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Gatenga Kayitesi Pauline yagaragaje ko guhabwa umwanya ngo bibuke ku mugaragaro ari ukwegerana n’ababo bishwe.

Yagize ati “ Kwibuka abacu bazize Jenoside ni umwenda tubafitiye,nibwo buryo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe. Agaciro abacu babuze nitwiyubaka bazaba bakabonye. Mureke abana batuvukaho, batazonka amashereka y’agahinda. Mukomere, mudaheranwa, mwiyemeje kubaho, igihe mwafataga icyemezo cyo kubaho, nyuma y’ibyari bimaze kubabaho.”

BAKUSI Alphonse waganirije abari aho amateka yaranze igihugu yaba mbere na nyuma ya Jenoside./ Ikiganiro cye tuzagitambutsa mu nkuru zacu z’amashusho.

Kayitesi yakomeje asaba abagifite amakuru batarayatanga ko igihe ari iki mu rwego rwo gukomeza kwubaka umuryango nyarwanda.

Ati” Imyaka 30 irashize,twibuka abacu bazize uko baremwe, turacyashengurwa cyane no kuba tutaramenya aho abacu bajugunywe, ngo byibuze tubashyingure mu cyubahiro, tubone turuhuke. Turasaba ababa bafite nibura amakuru y’aho baguye ko batubwira aho bari tukabashyingura mu cyubahiro kuko bishwe bunyamaswa.”

Kayitesi Pauline avuga ko kugena umwanya wo kwibuka ari ibintu by’agaciro cyane.
Uyu mubyeyi niwe watanze ubuhamya…Ubuhamya bwe bwose tuzabucishaho mu biganiro byacu by’amashusho bizakurikira.

Ku wa 19 Ukuboza 2023 ni bwo  Ubushinjacyaha bwo mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwamuhamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi guhanishwa igifungo cya burundu. urukiko  rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku ngufu.

Urubyiruko ubwo rwasomaga amazina y’abazize Jenoside.
isengesho ryatangije igikorwa,,,
Aba bati” Never again Genocide…Ngira nkugire sinifuze kuba ngufite….”
Ubwo hacanwaga urumuru rw’icyizere
Urubyiruko ubwo rwasomaga amazina y’abazize Jenoside.

Umuhanzi Mukotanyi Rim uririmba indirimo zo kwibuka mu bafatanyije muri iki gikorwa.
Iyi korari iti” Umpe imbaraga ku buntu bwawe kugeza igihe uzaza kunjyana.”
Igokorwa cyarimo usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga….
Jonah Kwikiriza
President w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gatenga yibutsaga ko kwibuka ari inshingano za buri wese.
Abaturage bitabiriye ari benshi

 

Isengesho ryo gusoza no gushi,ma Imana.

 

Reba amashusho y’ubuhamya bw’umuturage wo mu Murenge wa Gatenga ufite ubumuga ubwo yaje kwibuka akahasanga umusemurira:

 

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here