Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abanyamakuru bibukijwe ubunyamwuga bugomba kubaranga mu gihe cy’amatora

Abanyamakuru bibukijwe ubunyamwuga bugomba kubaranga mu gihe cy’amatora

Fojo umuryango ufite inkomoko mu gihugu cya Swede, ariko ukorera mu Rwanda, wahurije hamwe abanyamakuru batandukanye , mu mahugurwa abibutsa akamaro k’itangazamakuru cyane cyane mu bihe by’amatora.

Hahuguwe abanyamakuru batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu  hagamijwe kongera kubibutsa amatora icyo aricyo ,impamvu yayo n’uruhare itangazamakuru rifite mu migendekere myiza yayo, cyane cyane ko ari igikorwa kiri kwitegurwa mu minsi iri imbere mu Rwanda, ahazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Fojo ni umuryango ufite inkomoko muri Swede ariko ukorera mu Rwanda muri Mount Kigali Univarsity of Rwanda yahoze yitwa Mount Kenya, muri gahunda bise “Rwanda media Program” igamije kubaka ubushobozi bw’ibitangazamakuru , harimo no gutanga amahugurwa mu ngeri zitandukanye.

Fulgence Niyonagize ni umwe mu bakorana na Fojo, avuga ko hari amwe mu makosa abanyamakuru bagwamo kandi batari bakwiye kuyagwamo

Ati: “Hari abanyamakuru bakora amakosa batabizi cyangwa na bakora inkuru z’amatora batarabihuguriwe n ibyiza rero ko abanyamakuru bamenya ko amatora afite amategeko ayagenga kandi areba buri munyarwanda wese, ariko byagera ku itangazamakuru bikagira umwihariko kuko ari umuyoboro unyuzwaho ibitekerezo by’abantu bitandukanye.”

Akomeza agira ati: “umunyamakuru kuko avugira rubanda arasabwa kutabogama mu gukora inkuru haba ku mitwe ya politike yigenga cyangwa ku mu kandinda wigenga akaguma hagati ndetse akigisha na rubanda uko bitwara akabibutsa ko ibikorwa byo kwamamaza igihe bitangira ko ababikora mbere  hari amategeko abihana.”

Umutoni Beatha umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yagize ati:  “Aya mahugurwa yari ingirakamaro kuko hari byinshi twigiyemo , hari igihe umuntu aba azi ko hari ikintu azi nyamara ntacyo azi , aya mahugurwa yari ajyanye n’amatora kandi amatora ni igihe kiba kidasazwe niyo haba hari ikintu uzi kongera kubyibutswa nabyo biba ari byiza, twibukijwe uko umunyamakuru agomba kwitwara mu gihe cy’amatora , tureba imyitwarire ye, imyambarire ye, aho umunyamakuru adakwiye kwambara imyenda iranga inshyaka, kubyina indirimbo y’ishyaka runaka mugihe abandi barimo kuyibyina.”

Umunyamakuru Ntakirutimana Alfred nawe witabiriye aya mahugurwa yagize

Ati “Njyewe narisanzwe nkora inkuru zijyanye n’amatora ariko nyuma yo guhugurwa nasanze naraje mfite bicyeya ugereranyije nibyo mpakuye, by’umwihariko nyakuyemo ikintu gikomeye cyane cy’uburyo umunyamakururu ya kwitwara mu gihe cy’amatora”

Inzobere zitandukanye mu by’amatora nizo zahuguye aba banyamakuru.

Mu mabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora. Umutwe wayo wa 4 mu igazeti ya leta nimero idasanzwe yo ku wa 20/02/2024 hagaragaramo ahari inshingano n’imyitwarire by’abagira uruhare mu bikorwa by’amatora, icyiciro cya mbere kuva ku ngingo ya 37 kugeza ku ngingo ya 39 niho hasobanura ibireba umunyamakuru mu gihe cy’amatora.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here