Abiganjemo abakuze bo mu karere ka Gicumbi bazindukiye gutora, aho bamwe muri bo batangaje ko batashakaga ko babacura amajwi!
Nk’uko bimeze mu gihugu hose, uyu munsi kuwa 15 Nyakanga abanyarwanda bose bazindukiye mu gikorwa cy’amatora yo gutora perezida wa Repubulika, ndetse n’abadepite. Mu mirenge ya Bukure na Rwamiko mu karere ka Gicumbi, abaturage baho nabo ntibatanzwe muri icyo gikorwa cyo kwihitiramo uzababera Perezida ndetse n’abadepite, kuko bari babukereye.
Mu murenge wa Rwamiko akagari ka Nyagahinga, kuri site y’itora ya GS Nyanza aho twageze bwa mbere saa moya zibura iminota mike, abaturage bari biteguye, batindiwe gusa n’isaha ya saa moya. Saa moya zigeze, abakorerabushake babanje kurahirira inshingano bagiye gukora, maze igikorwa cy’amatora kiba kiratangiye.
Mu bariraye ku ibaba, wabonagamo cyane cyane abakuze, kuko bashakaga gutora hakiri kare bakisubirira mu mirimo yabo. Umukecuru Nyiraminani yagize ati” “njye nazindutse nza gutora, sinashakaga ko abandi bancura amajwi”.
Abakorerabushake babanje kurahirira
Uhagarariye amatora mu murenge wa Rwamiko Bwana Rusanganwa Viateur, yatubwiye ko abaturage biteguye gutora neza, kandi ko abashinzwe kubayobora no kubereka inzira y’itora uko igenda, nabo biteguye gukora inshingano zabo neza nk’uko babihuguriwe kandi bakaba banamaze kubirahirira. Ayandi ma site nayo twagezeho, twasanze abaturage biteguye gutora, ndetse no mu nzira aho twanyuraga wahabonaga urujya n’uruza rw’abantu, bamwe bava gutora abandi bajyayo.
Ku bijyanye no gutaka ahazatorerwa, abanyagicumbi batatse bya Kinyarwanda bijyanye n’umuco, kuko bashashe imikeka maze bategura ibiseke, ibyansi ndetse n’ibisabo, wabonaga ari ibintu binogeye amaso.
Ikindi cyari gishimishije, ni uko wabonaga abakiri bato bafite imbaraga, babererekera abakuru kugira ngo abe aribo babanza gutora, kuko batabasha guhagarara umwanya muremure, umuco mwiza cyane ubona ari uwo gushimwa.
Ubwitabire mu bice by’ibyaro cyane cyane aho twatembereye, wabonaga buhari, kandi abantu bihuta kuko batatindaga mu bwihugiko bw’itora. Uwabaga abisobanukiwe neza, yashoboraga kuba yamara nk’igihe cy’umunota umwe n’igice nibura, akaba amaze gutora.
Ku batoye bwa mbere, babyishimiye cyane kandi wanabonaga bibateye ishema. Umwe muribo twaganiriye yatubwiye ko yumva yishimiye kuba agiye gutora, nawe akagira uruhare mu kwihitiramo abayobozi be, kandi ko yiteguye kuzababa hafi mu gufatanya kwesa imihigo.
Titi Leopold